Pakistan: Abantu 20 bishwe n’igitero cy’abiyahuzi

Pakistan: Abantu 20 bishwe n’igitero cy’abiyahuzi

Abantu 20 bapfuye abandi 70 barakomereka nyuma y’igisasu cyaturikiye muri gari ya moshi yari igeze kuri sitasiyo ya Chaman Phatak i Quetta, mu mujyi wa  w’akarere ka Balochistan mu Burengerazuba bwa Pakistan. Iyo Bisi yari itwaye abasirikare n’imiryango yabo bari bagiye mu biruhuko byo kwishimira Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr nkuko byemejwe n’inzego z’umutekano z’icyo Gihugu.

Icyo gitero cyagabwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi, kigabwe n’umutwe witwaje intwaro wa Balochistan Liberation Army (BLA)  wavuze ko ari igitero cy’ubwiyahuzi. Umwe mu baturage wagizweho ingaruka n’icyo gitero yabwiye BBC ko igihe igisasu cyaturikaga we n’umuryango bari bakiryamye ndetse amadirishya y’inzu ye biri mu byasenywe n’icyo gisasu. Polisi yo muri Balochistan yemeje ko abantu 20 ari bo bitabye Imana ariko imibare ishobora kuza kwiyongera.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif yamaganye  icyo gitero, avuga ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi by’intagondwa bidashobora guca intege icyemezo cy’abaturage ba Pakistan, avuga ko Igihugu cyifatanyije n’abagize ibyago mu bihe by’akababaro.

Si ubwa mbere Balochistan Liberation Army (BLA) igabye ibitero kuri za  gari ya moshi kuko no mu myaka ishize gari ya moshi ya Jaffar Express yagabweho ibitero inshuro nyinshi n’uwo mutwe, mu gihe muri Werurwe 2025 izo ntagondwa zafashe bugwate abagenzi bari muri  gari ya moshi yaganaga  i Peshawar.

Umutwe wa BLA ushinja Leta  ya Pakistan gukoresha umutungo kamere mwinshi w’iyo ntara nini  mu gihugu, ariko abaturage baho ntibabyungukiremo. Iyo ntara ikaba yihariye hafi 44% by’ubuso bwa Pakistan ariko ituwe na 5% by’abaturage ba Pakistan mu barenga miliyoni 240. 

Igitero cy’Abiyahuzi cyagabwe kuri gari ya moshi muri Pakistan cyangije imodoka n’inzu byari hafi aho
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Uwayoboraga Isosiyete y’Abanyamerika yeguye kubera umubano n’umugore w’intasi y’Abashinwa 12 Ugushyingo 2026 Saa 17:32
  2. Nyabihu: Umuhanda wa kilometero 24 ugiye gukura abaturage mu bwigunge 12 Ugushyingo 2026 Saa 16:58
  3. Chameleone yahishuye uko Bebe Cool na Bobi Wine bihaye guhangana na we bikabananira 12 Ugushyingo 2026 Saa 16:31
  4. Logan Joe azatangira 2027 ashyira hanze album ye ya mbere 12 Ugushyingo 2026 Saa 16:08
  5. Michael Carrick yirukanywe muri Manchester United 12 Ugushyingo 2026 Saa 13:15