Abayoboke banyu bahabwe ivugabutumwa ry’ukuri, ryubaka ubumwe bw’Abanyarwanda – Monique Huss 

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 17, 2026
  • Hashize amasaha 5
Image

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije, Monique Huss, asanga abayoboke b’Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique Des Amis) bakwiye guhabwa ivugabutumwa ry’ukuri kandi ryubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. 

Yabigarutseho ku wa 15 Gicurasi, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100. Avuga ko ubwo hibukwa ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hazirikanwa ubutwari bw’abarokotse Jenoside bakomeje gutwaza ndetse n’aho igihugu kigeze bigizwemo uruhare n’abatanze ubuzima bwabo. 

Akarere ka Kicukiro Gashima ibikorwa Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda rikora kugira ngo rikomeze kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, biturutse ku nyigisho z’isanamitima n’ibikorwa biteza imbere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubuyobozi bw’Akarere kandi busaba iri torero gutanga ivugabutumwa ry’ukuri kandi ryubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Monique Huss, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije wa Kicukiro, agira ati: “Dufatanyije namwe, reka abayoboke banyu bahabwe ivugabutumwa ry’ukuri, ryubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Turahamagarira abayoboke b’Itorero ry’Inshuti kugira ngo bahagurukire gufatanya, muba hafi abarokotse Jenoside, musigasira ibyagezweho, dukomeza gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa kugira ngo dukomeze kubaka itorero ariko twubake n’igihugu cyacu.”

Rev. Jean Paul Nsekanabo, Umuvugizi Mukuru w’Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda, yavuze ko Itorero rizakomeza guharanira kubaka amahoro ndetse no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Ati: “Tuzakomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, dushyigikira ubumwe n’ubwiyunge kuko ari zo nshingano z’umurokore mu Itorero.”

Yavuze ko kwibuka nk’abakirisitu, bibasaba kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera, cyane cyane bigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi. 

Solange warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari umukirisitu w’Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda, yasabye itorero ko andi matorero yabo ari hanze y’Umujyi wa Kigali yakomeza gushakisha amakuru kugira ngo niba hari Abatutsi bo mu matorero yabo bishwe, nabo bagire ibikorwa byo kubibuka. 

Ku rundi ruhande, Solange asaba abayobozi b’amadini n’amatorero kugira uruhare rugaragara mu kurwanya abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Agira ati: “Turasaba abayobozi b’amatorero n’abakirisitu n’amatorero muri rusange, gukomeza kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abagifite ingengabitekerezo yayo.”

Ashima Leta yafashije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rugendo rwo kwiyubaka, gukira ibikomere ndetse n’inzira igana ubwiyunge. Yashimiye kandi Inkotanyi zarokoye Abatutsi bicwaga kuko ngo birashoboka ko iyo zidatabara igihugu hatari gusigara n’uwo kubara inkuru. 

Rosalie Ufitinema, Perezida w’Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (Ibuka) mu Murenge wa Nyarugunga, yavuze ko ari byiza guhora bazirikana kandi bakiyemeza ko bagomba kuba abakirisitu badahindurwa n’ibihe ibyo ari byo byose. 

Yavuze ko Leta ihora hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko baravuzwa, bahabwa imiti ihoraho kubera uburwayi bafite, bahabwa inkunga y’ingoboka ihoraho, abagifite imbaraga bahabwa inkunga ibafasha kwiteza imbere. 

Akomeza ashima ubuyobozi bw’Itorero bugira uruhare muri gahunda za Leta by’umwihariko kwitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Akomeza avuga ati: “Turashima kandi Itorero Des Amis ko ryateguye igikorwa cyo kunamira no guha agaciro abazize Jenoside. Ubu tumaze imyaka 32 twibuka udukuru, ibiparu, imishinga, ibihe byiza twagiranye n’abacu bagihari, ukumva rwose ni nkaho byabaye ejo hashize. Iyo ntimba wiyihorana, jya uyitura Imana itanga ihumure ryuzuye igera mu ndiba y’umutima.”

Amafoto: Pasteur Pascal Habimana

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 17, 2026
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE