REG VC yatsinze Police VC yongera kuyibuza kwegukana igikombe

REG VC yatsinze Police VC yongera kuyibuza kwegukana igikombe

REG VC yatsinze Police VC amaseti 3-2 (20-25, 22-25, 25-22, 25-21, 15-7), mu mukino wa kane mu ya kamarampaka, yongera kuyibuza kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2025/26. Ni umukino wabereye kuri Stade petit Stade mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Gicurasi 2026.

Police VC yari ifite intsinzi ebyiri mu mikino itatu yasabwaga gutsinda, mu gihe REG VC yari ifite intsinzi imwe yabonye mu mukino uheruka yasabwaga intsinzi iyijyana mu mukino wa gatanu ari na wo wa nyuma uzagena ikipe yegukana igikombe. Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ni yo yatangiye neza umukino yegukana iseti ya mbere ku manota 25-20.

Mu iseti ya kabiri, REG VC yagarukanye imbaraga igerageza gutsinda amanota, ariko Police VC ikomeza kuyibera ibamba kugeza iyegukanye ku manota 25-22. Mu iseti ya gatatu, ikipe ya REG VC yatangiranye imbaraga, Police VC yagerageje kuyigora, ariko birangira iyi kipe ya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu iyitsinze ku manota 25-23.

Iyi kipe yakomerejeho no mu iseti ya kane ndetse iyitsinda amanota 25-21. Amakipe yombi yahise anganya amaseti abiri ku yandi bityo hashyirwaho iya kamarampaka. REG VC yitwaye neza iyitsinda ku manota 15 kuri 7 bityo itsinda umukino ku maseti 3-2.

Ikipe ya REG VC yahise yiyongerera amahirwe yo kwegukana iyi Shampiyona, dore ko amakipe yombi azakiranurwa n’umukino wa gatanu mu ya kamarampaka. Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026, muri Petit Stade.

Abakinnyi Police VC yakoresheje muri uyu mukino
Abakinnyi REG VC yakoresheje muri uyu mukino
Abakinnyi ba REG bishimira intsinzi
Abafana ba REG VC bari mu bicu nyuma y’umukino
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga n’Umuyobozi wa REG, Zawadi Geoffrey bishimiye uko umukino wagenze
Umuyobozi wa REG VC, Zawadi Geoffrey mu baryohewe n’intsinzi
Abapolisi baje gushyigikira ikipe yabo
REG VC yigaranzuye Police VC iyitsinda amaseti 3-2
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35