Nyanza: Abamurika ibikorwa basabwe kubyaza umusaruro ubumenyi bunguka

Nyanza: Abamurika ibikorwa basabwe kubyaza umusaruro ubumenyi bunguka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwibukije abitabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyanza (JADF Nyanza) ko ibyo bahamurikira n’ibyo bahungukira bibagirira akamaro basaba ko bitaba amasigaracyicaro.

Ubu butumwa babugejejweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kayitesi Nadine, wagize ati: “Uyu ni umuyoboro mwiza w’ubukangurambaga kuri gahunda za Leta zitandukanye, nsaba abari aha ko ibyo bazahungukira bitazaba amasigaracyicaro, ahubwo bazabibwire abo basize inyuma.”

Mu gusoza iri murikabikorwa ryamaze iminsi 3 ku ya 30 Kamena ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 62, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kurandura ubukene’.

Abaryitabiriye bavuze ko bungutse byinshi kandi byabafashije kumenyekanisha ibikorwa byabo, bakaba bifuza ko Imurikabikorwa ryakongererwa igihe, kuko iminsi itatu ari mike.

Jean Bosco Munyantore wavuze ahagarariye abamuritse ibikorwa byabo, yavuze ko kumurika ibikorwa byabo byabafashije ariko iminsi ikababana mike.

Ati: “Bibaye byiza bareba uko igihe cyakongerwa byaba byiza tukamurika ibikorwa byacu n’iyo byaba icyumweru kimwe aho kuba iminsi itatu.”

Kuri iki cyifuzo uboyobozi bw’Intara bwasubije ko hari imyiteguro myinshi bisaba bikanajyana n’ubushobozi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yagize ati: “Iki ni igikorwa gitegurwa n’Akarere n’abafatanyabikorwa bako gusa kongera iminsi nyine bigendana n’ubushobozi.”

Guverineri Kayitesi yashimiye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyanza, ndetse abasaba ko bakomeza kwiyongera.

Mu bitabiriye imurikabikorwa harimo abahawe impamyabushobozi, abambitswe imidali; abitwaye neza kurusha abandi bahawe ibihembo.

Abafatanyabikorwa basabwe gukomeza gutanga serivisi nziza igihe cyose ntibihagararire ku gutangwa gusa mu imurikabikorwa.

Muri rusange imurikabikorwa aho riva rikagera riba rigamije kumenyekanisha ibikorwa, bityo ari abamurika, ari n’abaza kureba ibimurikwa bikabagirira umumaro.

Ku bamurika, aba ari umwanya wo guhura bakamurika, bakamenyekanisha ibyo bakora bikabafasha kwagura amasoko, bakanarahura ubumenyi bushya kuri bagenzi babo, naho ku bitabira imurikabikorwa bamenya aho babona ibimurikwa bakeneye ku buryo bworoshye.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice (uwa 3 uhereye ibumoso) ni umwe mu bayobozi bitabiriye igikorwa cyo gusoza imurikabikorwa i Nyanza
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42