Nyamasheke: Umugore wari ufite umwana mu ntoki yishwe n’inkuba umwana ararusimbuka
Mu mvura nke yagwaga mu Kagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, mu ma saa kumi n’iminota 40 z’umugoroba wo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026 inkuba yakubise Nyiranziyumvira Marie Rose w’imyaka 42, wari uri kumwe n’abana 3 mu gikoni atetse, barimo impanga, ateruye umuto muri zo ahita apfa,umwana ararusimbuka.
Niragire Josiane, umuturanyi wabo mu Mudugudu wa Gahira, uri mu batabaye mbere, yabwiye Imvaho Nshya, ko bahurujwe n’umuhungu wa nyakwigendera wari uri kumwe na nyina mu gikoni, ababwira ko nyina na murumuna we wo mu mpanga, bakubiswe n’inkuba, bapfuye.
Ati: “Twahageze dusanga koko we yapfuye, umwana muto muri izo mpanga yari ateruye inkuba yamutwitse byoroheje ku kibuno, undi bari kumwe mu gikoni, hamwe n’uwo waduhuruje ntacyo babaye, tumujyana kwa muganga ku ivuriro ry’ibanze rya Kageno, aravurwa aragarurwa. Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zirimo RIB zahageze, dutegereje igikurikiraho.’’
Avuga ko n’umugabo we ukora akazi k’ububaji yari amaze icyumweru kirenga yaragiye mu kazi, adahari.
Si ubwa mbere inkuba ihitana umuntu muri urwo rugo nk’uko abo baturage babivuga, kuko hari hashize imyaka 5 n’ubundi inkuba ibakubitiye umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 14, wigaga mu wa 5 w’amashuri abanza, wari ugemuriye se aho yari arimo abariza, agendana n’abandi mu mvura iramukubita arapfa, bagenzi be bari kumwe ntibagira icyo baba.
Munyeshyaka JMV yagize ati: “Twanasanze inkuba yanangije icyo gikoni bari barimo amwe mu mategura agisakaye yasenyutse, inzu yanasadutse igice kimwe. Yanakubise mu rugo rw’umuturanyi wabo, yangiza inzu barimo, ku bw’amahirwe ho ntiyagira uwo ihitana.’’
Avuga ko inkuba yakubise imvura itangiye guhita n’uwo mwana wabo yishe icyo gihe, na we yamukubise imvura irimo ihita bayigendamo n’abandi bana. Anavuga ko uru rugo nta mashanyarazi rugira, ntacyo nyakwigendera yari acometse.
Yongeyeho ko nk’abaturanyi b’uyu muryango bagiye kuganira n’ubuyobozi bwabo ku mibereho y’abana 5 nyakwigendera asize barimo izo mpanga z’imyaka 2, cyane cyane ko bari batunzwe n’uko se ahaguruka akajya hirya no hino mu bubaji ngo babeho, bikaba byagorana kubasiga mu nzu bonyine akagenda, byanagorana kubaho agumye aho.
Umurenge wa Rangiro wibasirwa n’inkuba cyane, iheruka muri uyu mwaka yakubise mu kigo cy’ishuri, muri GS Gahisi mu Kagari ka Gakenke gahana imbibi n’aka Banda, ikubita abanyeshuri 2 ku bw’amahirwe bitabwaho n’abaganga, barakira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa wa Rangiro,Mutesa Jean Claude, yihanganishije umuryango wagize ibi byago, avuga ko bakomeza kuwukurikiranira hafi nk’ubuyobozi n’abaturage mu muco mwiza basanganywe wo gutabarana, anongera kubasaba kubahiriza amabwiriza bahabwa ajyanye no kwirinda inkuba.
Ati: “Nubwo ntawe ukumira umunsi ariko hari amabwiriza ajyanye no kwirinda inkuba duhora tubaganiriza uko twahuye. Bakomeze bayubahirize, banayakanguranire ubwabo kugira ngo barusheho kuzirinda.”