Nyamasheke: Hibutswe abarimo abarenga 300 baroshywe mu cyobo cyiswe Croix-Rouge

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 17, 2026
  • Hashize amasaha 15
Image

Icyobo cyiswe Croix-Rouge kiri mu Mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke, ni kimwe mu byaroshywemo Abatutsi benshi mu yari Komini Gafunzo, muri Jenoside yabakorewe Abatutsi mu 1994, aharoshywemo abarimo impinja, abakecuru, abasaza,abantu bafite ubumuga n’abandi banyantege nke, bamwe barohwamo bagihumeka nyuma yo gukorerwa ibindi bikorwa bibi by’ iyicarubozo.

Ndinzumukiza Eric, uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Shangi, warokokeye hafi y’icyo cyobo, afite imyaka 11, abicanyi bamuzamukanye isaha yose bamuvumbuye aho yari yihishe mu gihuru hafi y’ikiyaga cya Kivu bamujyanye kuhamwicira, akabacika bagiye kukigeraho, avuga ko uwarengaga bariyeri zari hafi aho adafashwe ngo ajye kukirohwamo yabaga ari umurame.

Ati: “Ni icyobo cyari cyaracukuwe n’umuturage witwaga Nsengumuremyi Venant na we wishwe muri Jenoside, ari ubwiherero kitarakoreshwa.”

Yongeraho ati: “Hafi yacyo, impande n’impande z’iyari Segiteri Gabiro, hari za bariyeri nyinshi. Ababaga bacitse abicanyi mu yari Komini Kagano (ubu ni mu Murenge wa Bushekeri) n’iyari komini Karengera (ubu ni mu Murenge wa Ruharambuga) n’ababaga baturutse kuri Kiliziya ya Nyamasheke bahacaga bashakisha inzira ibageza kuri Paruwasi ya Shangi batazi izo bariyeri, bakazigwamo.

Barabafataga bakababwira ko babajyanye kuri Croix-Rouge, abandi bakibwira ko ari ukubakiza na ho ari ukubica, bakabica babarohamo, abandi babajugunyamo bakiri bazima, batababarira n’impinja.”

Avuga ko na we aho yari yihishe mu gihuru hafi y’ ikiyaga cya Kivu, yari kumwe n’undi musore wari umuhingutseho avuye mu yari Komini Rwamatamu, bavumburwa n’ interahamwe 2.

Ati: “Zaradushoreye n’imipanga n’ubuhiri ngo zitujyanye kuri Croix-Rouge, zitugejeje hafi y’icyo cyobo neza, duhura n’ikindi gitero cy’abicanyi benshi na cyo kihazanye abandi, bakivugana uburyo bagiye kuturohamo mba mbacunze ku jisho ndabacika, uwo musore baramwica bamurohamo.

Avuga ko nyuma ya Jenoside bagikuyemo imibiri 296 hatabariwemo iy’impinja kuko yo yari yarashengutse cyane kandi hiciwe impinja nyinshi.

Anavuga ko akiharokokera yakomereje kuri Paruwasi gatolika ya Shangi na ho aharokokera hamaze kwicirwa abarenga 17,000 barimo abari bagiye bacikira abicanyi kuri cya cyobo.

Ubwo kuri uyu wa 17 Gicurasi,2026, hibukwaga abo Batutsi bakijugunywemo, babibukiye rimwe n’abandi barenga 50 biganjemo abagore n’abana, barimo 29 bari bahishwe n’ umupasiteri uhaturiye, umuturanyi we akamenya ko bahari, akabahamagariza abicanyi bakabavumbura, bakicwa bakajugunywa mu cyobo kiri mu Mudugudu wa Mataba.

Na cyo cyari ubwiherero bw’uwitwaga Ruremankaka Gaëtan, bamwicana na bo babarohamo.

Ati: “Cyo twakuyemo imibiri 47, iy’ impinja itarimo kuko tutayibonye.”

Avuga ko nubwo mu yari Segiteri Gabiro ya Komini Gafunzo hari ibyobo byinshi n’ubwiherero bwinshi byose byaroshywemo Abatutsi muri Jenoside, aha hombi hafashwe nk’ahahagarariye ahandi muri iyi Segiteri, Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke irabyemeza.

Abaharokokeye n’abandi baturage b’Utugari twa Mataba na Burimba mu yahoze ari Segiteri Gabiro, bahubatse inzu ndangamateka y’ibyahabereye, aharimo amazina y’abahiciwe, kuko Gabiro yonyine ibarwamo Abatutsi barenga 520 bamaze kumenyekana yabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi MU 1994.

Ikindi cyobo cyo nta kimenyetso cy’amateka ya Jenoside kirahashyirwaho ariko bifuza ko na ho cyahajya.

Banifuza ko ahubatse iyi nzu ndangamateka, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwabafasha hakagurwa, hakanazitirwa, hakanarindwa birushijeho kuko harindwa n’abanyerondo ba nijoro gusa.

Ubwo kuri uyu wa 17 Mata,2026, bunamiraga abo bose bahiciwe, nyuma y’urugendo rwerekeza kuri ibi byobo byombi no kuhashyira indabo, mu kiganiro cyo Kwibuka cyatanzwe na Kayitarama Epimaque n’ubuhamya bwatanzwe na Habineza Olivier waharokokeye, bombi bagaragaje ko ubuyobozi bubi ari bwo bwateguye Jenoside bugatuma imbaga y’Abatutsi barenga miliyoni itikira.

Bashimiye ingabo zari iza RPA- Inkotanyi zabohoye Igihugu ihumure rikagaruka.

Habineza ati: “Nahuye n’akaga gakomeye cyane muri Jenoside, ntakaza icyanga cy’ubuzima ariko ku bwa Leta nziza dufite, ndiho, nariyubatse, icyizere cy’uyu munsi n’ejo hazaza heza ndagifite.”

Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Shangi, Ndinzumukiza yashimye Leta nziza iyoboye Igihugu ubu, uburyo yasubije agaciro n’icyubahiro abarokotse, inarahira ko u Rwanda rutazongera gupfa nk’uko byavuzwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame atangiza igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ariko ko hari abarokotse bafite ibibazo by’amacumbi n’abageze mu zabukuru bakeneye inkunga y’ingoboka, yifuza ko bakorerwa ubuvugizi bigakemuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Habimana Innocent yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2025-2026 hubakiwe umwe, umwaka utaha hakazubakirwa 4, n’ibindi bikazagenda bikemuka uko ubushobozi buboneka.

Yasabye abaturage kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, anongera gusaba ababa bafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga na yo igashyingurwa mu cyubahiro kuko hari myinshi itaraboneka.

Nyuma y’iki gikorwa cyo kwibuka, baremeye amabati 30, Shumbusho Emmanuel wo mu Mudugudu wa Gabiro,wanyagirwaga.

Bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barenga 50 barimo abagore n’ impinja baroshywe mu cyobo kimwe
Habineza Olivier watanze ubuhamya yashimye uko yiyubatse
Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Shangi, Ndinzumukiza Eric na we warokokeye hafi y’icyobo cyiswe Croix-Rouge avuga ko harokokeraga umurame
Baremeye Shumbusho Emmanuel wanyagirwaga amabati 30 yo kubaka
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi Habimana Innocent yunamira Abatutsi barenga 300 bajugunywe mu cyobo cyiswe Croix-Rouge
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 17, 2026
  • Hashize amasaha 15
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE