Nyagatare: Babangamiwe n’abana batiga bishoye mu kwambura abaturage

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 5, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Abaturage bo mu Kagari ka Rwimiyaga, Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare babangamiwe n’abana bava mu ishuri bagakora amatsinda yo kwambursa no kwiba abaturage

Aba baturage bavuga ko hari bamwe mu bana bakabaye bari kwiga bagiye bava mu mashuri aho bateza ibibazo by’umuteakano muke.

Ayinkamiye cecile agira ati: “Hari ababyeyi baterera iyo ntibite ku burezi bw’abana aba tukaba tubagaya. Iyo umwana atagiye kwiga ngo abone aho ahugira usanga yishakira ibindi ajyamo birimo n’ibimwangiza.”

Mukamurenzi Claudine wo mu Mudugudu wa Byimana yagize ati: “Inaha dufite ikibazo cy’ababyeyi batajyana abana babo ku mashuri. Icya mbere ni igihombo ku mibereho y’abana mu gihe kiri imbere, ariko binateje ikibazo gikomeye cy’umutekano muke, abo bana birirwa bazerera bakaniba ku buryo ubu basigaye banatwara amatungo magufi bakajya kuyagurisha.”

Rwabuneza Dismas we avuga ko abo bana bataye amashuri ari bato bagiye bibumbira mu matsinda y’urugomo aho uretse kwiba mu ngo banatega abantu bakabambura.

Ati: “Aba bana rero bamaze kwiga ingeso mbi zirimo n’urugomo aho basigaye bakora amatsinda bagatangira abantu bakabambura. Baza ari benshi bitwaje inzembe bagakebagura abantu ubundi bagashikuza abagore amasakoshi bakirukanka. Ni ikibazo kitubangamiye kuko kimaze igihe.

Turifuza ko ubuyobozi bwadufasha gukemura iki kibazo ndetse n’ababyeyi batita ku burezi bw’abana babo bakagirwa inama bakita ku burezi bwabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry yasabye ko mu cyumweru kimwe aba bana bose baba bagaragajwe kugira ngo hafatwe icyemezo gikwiye.

Ati: “Ntabwo bikwiye kumva ko umwana w’imyaka 7 aba mu bantu bitwaza inzembe atangira abantu. Turasaba ko hakorwa urutonde rw’abana bose bavugwa muri iki kibazo ndetse n’ababyeyi babo ku buryo tubashaka, ababyeyi tukabasaba kubahiriza inshingano zabo, tukanareba uko abana bakwiye kwitabwaho.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye ko iki kibazo kitabwaho ndetse yibutsa ko buri mwana uri mu kigero cyo kwiga agomba kuba ari ku ishuri.

 Ati: “Ntabwo dukwiye kurebera abana bacu ngo bate amashuri kandi Leta yarakoze ibishoboka byose ngo buri mwana yige. Ababyeyi bakwiye kujyana abana ku ishuri abatabikora ubuyobozi bukabikurikirana kugira ngo abana bagire uburere buzima. Ikibazo cyabo bana nacyo gikwiye gukemurwa bagasubizwa ku mashuri, ariko hakanarebwa icyaba kibavana mu ishuri”

Imibare y’inzego z‘uburezi ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba igaragaza ko mu Karere ka Nyagatare abana bataye ishuri umwaka ushize bari ku kigero cya 4%.

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 5, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE