Nta muntu n’umwe wakoze icyiza muri Jenoside wibagirana-Minisitiri Dr. Bizimana
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko nta muntu wakoze ikintu cyiza muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wibagirana.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka Abanyapolitiki 21 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero. Muri aba, harimo abo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara zitandukanye bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Dr. Bizimana agira ati: “Uyu ni umunsi ukomeye aho abanyapolitiki bitandukanyije n’imigambi mibi ya Perezida Habyarimana. Nta muntu n’umwe wakoze ikintu cyiza muri Jenoside wibagirana […] n’iyo mpamvu hariho n’abarinzi b’igihango.”
Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimangiye ko tariki ya 13 Mata ari umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda, ajyanye n’urugamba rwo kubohora Igihugu, kwiyubaka k’u Rwanda no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Ni umunsi wahariwe guha umwihariko ibikorwa by’Indakemwa bikomeye bya gitwari by’abanyapolitiki banze gutatira igihango bari bafitanye n’u Rwanda, bitandukanya na Leta ngome ya Yuvenali Habyarimana n’abambari be bateguye umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana yakomeje avuga ko mu 1961, Grégoire Kayibanda, yagejeje ijambo ku Badepite, ababwira ko Leta igiyeho ari iy’Abahutu, yiyama Abatutsi, abaha gasopo.
Kayibanda yabivuze muri aya magambo “Nsabye nkomeje Abatutsi batari bumva demokarasi n’ingufu zayo, kwizera ko Leta ya Gahutu izagira impuhwe ariko impuhwe zihabwa uzishaka.”
Tariki 07 Kamena 1969 Perezida Kayibanda na Permehutu batangaje manifesito nimero ya 4 ivuga ko Parmehutu igamije ishema rikwiriye igihugu, rirebera igihugu cya Gahutu, aho aturuka hose wibohoye ku ngoyi y’ubuja.
Minisitiri Dr. Bizimana agira ati: “Iri shyaka na Perezida waryo batigeraga bumva ko igihugu ari icy’Abanyarwanda bose. Ba Perefe n’abayobozi b’ibigo bahawe amabwiriza yo gukurikiza politiki y’igihugu cy’Abahutu.”
Urugero rutangwa, ni raporo ya Perefe wa Perefegitura ya Butare igaragaza inyandiko y’inama y’abakozi ba Perefegitura yayobowe na Perefe François Sezirahiga ku itariki 26 Mutarama 1963, yanditse muri aya magambo.
“Iyi nama ni yo kuburira bamwe mu bakozi ba Leta cyane cyane Abatutsi n’Abahutu b’ibicucu bashukwa n’Abatutsi bakaba bamaze gushinga igikuta cy’inzangano naho mu kuri ari igikuta gishaka gusenya Guverinoma.
Igitangaza ni uko abo ari Abatutsi bari mu myanya ikomeye batagombaga kubamo. Bagomba kuba barakurikiye bene wabo ntibabe bakiri mu Rwanda iyo Guverinoma ibishaka, rero bamaze kwirara kuko batagifungwa nk’uko byari bisanzwe Jean Baptiste Habyarimana akiri Perefe.
Njyewe sinkunda gufunga ariko nimubishaka nzabibaha rwose. Hariho Abatutsi bari mu Rwanda batagombaga kurubamo kuko ari abagome. Hari abari mu myanya batagombaga kuyibamo kuko itabakwiye.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana avuga ko ku itariki 28 Mutarama 1964 ku isabukuru ya Gatatu ya Demokarasi, Perezida Kayibanda yakomeje ijambo rye agira ati: “Muzi ukuntu Parmehutu yakomeje inzira imwe yo kurenganura Gahutu, intego ya Parmehutu ni ugukoresha ukuri ari ku Babiligi batwaraga, ari ku batutsi barunaraga.”
Agaragaza ko gucyurira Abatutsi ko barunara kwari ukubasesereza, ari ukubatoteza ashingiye ko benshi muri bo bahoze ari abayoboke b’ishyaka rya UNAR ryasabaga ubwigenge bikarakaza Abakoloni b’Ababiligi bakarikuraho, bagashyira Parmehutu ku butegetsi ishingiye ku irondabwoko.
Ati: “Muri Jenoside, izi mvugo z’igihugu cy’Abahutu bagomba kunga ubumwe, bagafatanya kurwana ku gihugu cyabo zarakoreshejwe cyane mu bukangurambaga bwa Jenoside yo kwica Abatutsi.”
Abanyapolitiki bibutswe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mata, harimo Dr. Gafaranga Théogène, Gisagara Jean Marie Vianney, Dr. Habyarimana Jean Baptiste, Kabageni Venantie, Kameya Andre, Kavaruganda Joseph, Kayiranga Charles na Mushimiyimana Jean Baptiste.
Harimo kandi Ndagijimana Callixte, Ndasingwa Landuald (Lando), Me Ngango Felicien, Ngulinzira Boniface, Me Niyoyita Aloys, Nyagasaza Narcisse, Nzamurambaho Frederic, Rucogoza Faustin, Prof Rumiya Jean Gualbert, Rutaremara Jean de la Croix, Ruzindana Godefroid, Rwabukwisi Vincent na Rwayitare Augustin.








































Amafoto: Olivier Tuyisenge