Nimubona  na Musabyeyezu  ni bo begukanye “Huye Half Marathon  2022”

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 10, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Nimubona Yves na Musabyeyezu Adeline  bakinira ikipe ya APR AC ni bo begukanye  isiganwa “Huye Half Marathon 2022” ryari ribaye ku nshuro ya kabiri rikaba ryarabereye mu Mujyi wa Huye ku Cyumweru taliki 09 Ukwakira 2022.

Iri siganwa ritegurwa na Cercle Sportif  de Butare « CSB » ku bufatanye bw’Akarere ka Huye, Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Komite Olempike y’u Rwanda n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF”.

 Ku nshuro ya kabiri, iri siganwa ryaherukaga muri 2020 ryitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 3  aho bahagurukiye  ku Imberanyombi-Ecole Sociale-Petit Seminaire- Controle Technique- Ecole Primaire de Ngoma- Umuhanda wa kaburimbo ugera mu Rwabayanga- CHUB-Hotel Barthos- Casa Hotel- Imberabyombi- Sitade Huye.

Abakina nk’ababigize umwuga bazengurutse iyi ntera inshuro 2 basoza bakoze kilometero 21.97, abatarabigize umwuga basiganwe kilometero 10 na ho  mu cyiciro cy’abakuze n’abana bato bakora intera ya kilometero 5.

Mu babigize umwuga mu bagabo, Nimubona Yves ukinira ikipe ya APR AC  ndetse n’ikipe y’igihugu mu mikino ngororamubiri  “Athletisme” ni we wegukanye iri siganwa aho yakoresheje isaha 1, iminota 4 n’amasegonda 45. Ku mwanya wa kabiri haje Mutabazi Emmanuel (Police AC)  wakoresheje isaha 1, iminota 6 n’amasegonda 15 naho ku mwanya wa 3 haza Rubayiza Siradji (Nyaruguru AC) wakoresheje isaha 1, iminota 7  n’amasegonda 6.

Abitwaye neza mu cyiciro cy’abagabo

Mu bagore, Musabyeyezu Adeline  ukinira ikipe ya  APR AC  yaje ku mwanya wa mbere akoresheje  isaha 1, iminota 17 n’amasegonda 39. Ku mwanya wa kabiri haje Yankurije Marthe (Rwamagana AC) wegukanye iri siganwa ku nshuro ya mbere  muri 2020 aho yakoresheje isaha 1, iminota 19 n’amasegonda 59 naho Manizabayo Emelyne (Sina Gerard AC) aba uwa 3  aho yakoresheje isaha 1 iminota 23 n’amasegonda 6.

Ababaye aba mbere mu bagore

Muri buri cyiciro, umukinnyi wa mbere yahembwe ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri yahawe ibihumbi 220, uwa gatatu ahabwa ibihumbi 180.

Ubwo iri siganwa ryaherukaga kuba muri Mutarama 2020 ryari ryegukanwe na Muhitira Felicien “Magare” mu bagabo  na Yankurije Marthe mu bagore.

Mbere y’iri siganwa habaye imikino itandukanye  yahuje amashuri. Muri Basketball mu bahungu, ikipe ya ES St Peter  Igihozo i Nyanza yegukanye igikombe itsinze UR Huye amanota 45 kuri 41. Mu bakobwa, IPRC Huye yegukanye igikombe itsinze UR Huye amanota 40 kuri 29.

Mu mukino wa Volleyball mu bahungu, GSO Butare yegukanye igikombe itsinze Umucyo amaseti 2-0  naho mu bakobwa, IPRC Huye yegukana igikombe itsinze GSO Butare amaseti 2-0.

Mu Koga, uwa mbere mu bakobwa  yabaye Keza naho mu bahungu aba  Ineza Emille.

Abateguye iri siganwa  bashimiye  by’umwihariko abafatanyabikorwa batandukanye babafashije kugira ngo rigende neza barimo  Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Komite Olempike y’u Rwanda, ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF”,  NPD Rwanda, Horizon Express Ltd,  Polisi y’igihugu, ibitaro bikuru bya Butare “CHUB”, Casa Hotel, GABI Ltd, Volcano Express, Jibu Rwanda, RVCP, Ibitaro bya Kabutare, MEDSAR, RPSA/AEPHAR, Mental Health  na UR Huye.

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 10, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE