Musenyeri Nayigiziki yizigamiye ubugingo bw’iteka- Karidinali Kambanda

Musenyeri Nayigiziki yizigamiye ubugingo bw’iteka- Karidinali Kambanda

Nyiricyubahiro akaba na Arikisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kigali Antoine Karidinali Kambanda, yavuze ko Musenyeri Nicodème Nayigiziki yateguye urugendo rwe rumuganisha mu ijuru.

Musenyeri Nayigiziki, yitabye Imana afite imyaka 94 y’amavuko.

Muri aya masaha ya Saa tanu ku wa Kane taliki 06 Nyakanga 2023, gahunda yo guherekeza Musenyeri Nayigiziki n’igitambo cya Misa birimo kubera muri Kiliziya ya Paruwasi Regina Pacis i Remera.

Arikisikopi wa Diyosezi ya Kigali Antoine Karidinali Kambanda, yavuze ko Musenyeri Nicodème Nayigiziki yamenye neza ko ubuzima ari urugendo rugana mu ijuru.

Ngo ibyo byatumye amenya gushakisha ibyangombwa by’inzira ngo ibitari ngombwa ntibyamutesha umwanya.

Yagize ati: “Yamenye kwizigamira ubugingo bw’iteka. Umutuzo we uzahora utwibutsa isengesho no kurangamira Imana”.

Yanditswe na KAYITARE Jean Paul 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42