Musanze: G.S Rwinzovu barishimira kubakirwa amashuri asimbura ayo mu 1980 yari ashaje
Ababyeyi barerera ku Ishuri rya GS Rwinzovu riherereye mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, bavuga ko bishimiye uburyo abana babo bamaze kubona amashuri agezweho kandi atekanye, nyuma y’imyaka myinshi bigira mu nyubako zashaje zari zibateye impungenge.
Abo babyeyi bavuga ko inyubako zari zisanzwe zikoreshwa n’iki kigo zubatswe mu myaka ya 1980 zubakishijwe amakoro akunze kuboneka mu Karere ka Musanze, amabati nayo yari amaze gusaza, zimwe muri izo nyubako zari zaratangiye kwangirika ku buryo ababyeyi bahoraga bafite ubwoba ko zishobora guteza impanuka ku bana babo.
Kuri ubu, GS Rwinzovu yubakiwe ibyumba by’amashuri birenga 20 bigezweho, ibintu abaturage bavuga ko byahinduye isura y’uburezi muri ako gace ndetse bikongera icyizere ku mutekano w’abanyeshuri.
Mukandayisenga Béatrice, umwe mu babyeyi barerera kuri GS Rwinzovu, avuga ko inyubako zahoze zikoreshwa n’iki kigo zari zigeze ku rwego ruteye inkeke.
Yagize ati: “Aya mashuri yubatswe nkiri umwana muto. Yari amaze imyaka myinshi irenga 40 kandi yagendaga asenyuka buhoro buhoro. Hari aho usanga amabuye yaratangiye guhanuka, amabati ashaje kandi amwe yaratobaguritse. Twahoraga dutinya ko umunsi umwe byagwira abana bacu.”
Avuga ko iyo imvura yagwaga cyangwa umuyaga ugahuha, abana n’abarimu babaga bafite impungenge.
Yagize ati: “Hari igihe abana batahaga imyenda yabo yatose kubera ko amazi yinjiraga mu mashuri. Kuba ubu bafite ibyumba bishya kandi byiza ni ikintu kidushimisha cyane nk’ababyeyi.”
Ntirenganya Jean Claude, undi mubyeyi uhafite abana, avuga ko amashuri ya kera atari agifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri mu mutekano.
Yagize ati: “Izo nyubako nta madirishya meza zagiraga, zimwe zari zarangiritse cyane. Kubona abana bacu bigira mu mashuri agezweho ni intambwe ikomeye. Ubu twumva twatuje kuko tubona ko umutekano wabo urinzwe, turashimira ubuyobozi bwacu bugenda buvugurura imibereho myiza y’abaturage.”
Umuyobozi wa GS Rwinzovu, Rwamuhizi Theophile, avuga ko inyubako za kera zari zimaze imyaka isaga 40 kandi zagiraga ingaruka ku myigire y’abanyeshuri.
Yagize ati: “Ishuri ryari rifite inyubako zubatswe mu myaka ya za 80. Kubera imyaka myinshi zari zimaze, zari zarashegeshwe n’ibihe ku buryo hari aho wasangaga hasenyutse cyangwa hakeneye gusanwa buri gihe.”
Avuga ko igihe cy’imvura n’umuyaga cyabaga ikibazo gikomeye ku banyeshuri n’abarimu.
Yagize ati: “Iyo imvura yagwaga cyane cyangwa umuyaga ugahuha, amasomo yarahungabanaga. Hari igihe amazi yinjiraga mu mashuri, bigatuma abanyeshuri batiga mu buryo buboneye. Byaduteye impungenge igihe kirekire.”
Yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwafashe icyemezo cyo kubaka ibyumba bishya by’amashuri, avuga ko byahinduye cyane imibereho y’iki kigo.
Yagize ati: “Uyu munsi abanyeshuri bigira mu byumba byiza, bifite urumuri ruhagije, amadirishya meza n’ibikoresho bibafasha kwiga neza. Ni impinduka ikomeye izagira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi.”
Ababyeyi bavuga ko usibye kurinda ubuzima bw’abana, inyubako nshya zanazamuye icyizere cyabo ku burezi bahabwa.
Bemeza ko kubona abana bigira ahantu hasa neza kandi hatekanye bibatera ishema ndetse bikabashishikariza gukomeza gushyigikira gahunda z’uburezi.
Kugeza ubu, GS Rwinzovu ifite abarimu 57 n’abanyeshuri barenga 2 000. Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko inyubako nshya zafashije kugabanya ubucucike mu mashuri no gutuma abanyeshuri biga mu buryo bubafasha gutsinda neza.
Abaturage bo mu Murenge wa Gataraga bavuga ko kubakirwa amashuri agezweho ari kimwe mu bimenyetso by’iterambere ry’uburezi muri aka gace, bakaba bizeye ko bizakomeza kuzamura imibereho y’abana babo no kubaha amahirwe yo guharanira ejo hazaza heza.
