Muhanga: Yafatanywe amadolari y’amiganano yavunja 650,000 Frw

Muhanga: Yafatanywe amadolari y’amiganano yavunja 650,000 Frw

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga, yafashe Umugabo wari ufite amadolari y’Amerika y’amiganano maganatandatu ($600) ubwo yari agiye kuyavunjisha agizwe n’inoti 12 za 50 ahwanye na 650,229 by’amafaranga y’u Rwanda (Frw).

Uwafashwe ni uwitwa Bizimana Emmanuel ufite imyaka 35 y’amavuko wafatiwe mu Mudugudu wa Nyarucyamo, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo; Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko yafashwe ubwo yari agiye kuyavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati: “Twahamagawe n’umwe mu bakora akazi ko kuvunja amafaranga avuga ko hari umugabo uje kumuvunjishaho amadolari y’amiganano, ni bwo abapolisi bagiyeyo bamusangana amadolari y’Amerika y’amiganano 600 agizwe n’inoti 12 za 50.”

Amaze gufatwa yavuze ko atari abizi ko ari amakorano, avuga ko ari umugore wayamuhaye ngo ajye kuyamuvunjishiriza atigeze atangaza amazina ye n’aho atuye.

CIP Habiyaremye yashimiye uwatanze amakuru kugira ngo Bizimana afatwe n’amadolari y’amiganano agafatwa, asaba abaturage muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru ku cyo babonye cyahungabanya umutekano.

Bizimana yahise ashyikirizwa urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Nyamabuye kugira ngo hakorwe iperereza.

Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42