RPF-Inkotanyi yasabye urubyiruko gutanga urugero mu kurwanya ibiyobyabwenge

RPF-Inkotanyi yasabye urubyiruko gutanga urugero mu kurwanya ibiyobyabwenge

Umuryango FPR-Inkotanyi usaba urubyiruko gutanga urugero no kuba ku isonga mu kurwanya ibiyobyabwenge, kurinda abana ubusambanyi n’ibindi bikorwa byatuma urubyiruko rwisanga rwagonganye n’amategeko.

Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Uwimana Consolée, ubwo yatangizaga kumugaragaro Inama Nkuru ya 6 y’Urugaga rw’Urwubyiruko rushamikiye ku Muryango rurenga 2,000, kuri iki Cyumweru tariki 22 Werurwe 2026.

Mu butumwa yageneye urubyiruko, yarusabye guhagurukira guhanga ibishya no gukemura ibibangamiye abaturage. Yagize ati: “Mube ku isonga mu kurwanya ibiyobyabwenge mwirinda guhemuka no kutubahana. Turabasaba kwirinda izi ngeso kuko zangiza ubuzima bwanyu.”

Yibukije ko gusambanya umwana ari icyaha kidasaza bityo ko urubyiruko rukwiye gufatanyiriza hamwe rukarinda abana. Urubyiruko rufite inshingano zo kwirinda icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ariko rugashishikarizwa kwiga no kujya mu bikorwa bya Leta. Rufite kandi inshingano zo gusigasira ururimi rw’ikinyarwanda kandi bikaba amahitamo.

Umuryango FPR-Inkotanyi wibutsa ko kugira ngo u Rwanda rukomeze kwamamara mu ruhando mpuzamahanga, rubifitemo uruhare. Ku rundi ruhande, ababyeyi na bo bibukijwe ko bafite inshingano zo kuraga abana babo indangagaciro ariko n’utannye agacyahwa.

Uwimana Consolée, Umuyobozi Mukuru wungirije wa FPR-Inkotanyi, avuga ko ejo hazaza hazubakwa n’urubyiruko arusaba kugira umutima wo kurwanirira igihugu rukoresheje ikoranabuhanga. Muri iyi nama haratorwa komite nyobozi ku rwego rw’Igihugu igomba gukomereza aho iyari isanzweho yari igereje.

Imibare yo mu 2024 igaragaza ko mu Bigo Ngororamuco habarurwamo abagera ku 6,460 bagororerwamo kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, mu gihe ibyaha bijyanye na byo biri mu nkiko bigera ku 4,000, naho buri mwaka abagera ku 5,000 bagana inzego z’ubuzima kugira ngo bahabwe ubuvuzi ku ndwara baba batewe no gukoresha ibiyobyabwenge.

Uwimana Consolée, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umuryango FPR-Inkotanyi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25