Mu myaka 15, mu Rwanda ubwandu bwa VIH/SIDA bwagumye kuri 3%

Mu myaka 15, mu Rwanda ubwandu bwa VIH/SIDA bwagumye kuri 3%

Kuri uyu wa Kane, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA  ku nshuro ya 34, ku rwego rw’Igihugu ukaba wijihirijwe mu Karere ka Huye.

Umuyobozi wungirije wa RBC yagaragaje ko imibare y’umwaka ushize ku rwego rw’Isi igaragaza ko abagera kuri miliyoni 38,4 bafite Virusi itera SIDA. 

Muri bo miliyoni 36,7 ni abantu bakuru naho abagera kuri miliyoni 1,7 ni abantu bafite munsi y’imyaka 15 kandi ko 54 ku ijana by’abafite Virusi itera SIDA ari abagore n’abangavu biganje munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Mu Rwanda, mu gihe cy’imyaka 15 ishize ubwandu buhagaze kuri 3 ku ijana mu bantu bafite guhera ku myaka 15 kuzamura. Ni mu gihe 94 ku ijana bafata imiti neza kandi abenshi bameze neza.

Yavuze ko serivisi zitangirwa mu mavuriro n’ibigo nderabuzima,  nta kwirara urugendo rugihari mu guhashya SIDA bikaba bisaba ubufatanye.

Yongeyeho ko ubwandu bwiganje mu rubyiruko hagati y’imyaka 15-24, abenshi bakaba ari abakobwa.

Ufite Virusi itera SIDA uyimaranye imyaka 10 watanze ubuhamya, Nishimwe Yanick yashishikarije abantu kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze bafate umwanzuro ukwiye, usanze yaranduye afate imiti igabanya ubukana, utarandura akomeze kwirinda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42