Mozambique: Madamu Talapa yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda

Mozambique: Madamu Talapa yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Mozambique Margarida Adamugi Talapa, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2025, yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu Butumwa bwo guhashya iterabwoba mu Karere ka Mocímboa da Pria mu Ntara ya Cabo Delgado.

Margarida Adamugi Talapa yari aherekejwe n’itsinda ryo ku rwego rwo hejuru ryarimo Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado Valige Tauabo, n’Umuyobozi w’Ingabo za Mozambique Maj. Gen. André Rafael Mahunguane.

Iryo tsinda ryakiriwe n’Umugaba w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda Maj. Gen. Vincent Gatama, wabasobanuriye imiterere y’umutekano mu bice bigenzurwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Mu ijambo rye, Madamu Talapa yashimye imbaraga inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zashyize mu kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Yagaragaje ko amahoro n’umutekano ari umusingi w’ingenzi w’iterambere rirambye muri Mozambique, aboneraho gushishikariza inzego z’umutekano z’u Rwanda gukomeza gukomera ku butumwa bwabo no kudakura mu ruge.

Nanone kandi yashimye ubutwererane bukomeye burangwa hagati y’inzego z’u Rwanda n’iz’Igihugu cye, ahamya ko ubufatanye bafitanye bushimangira ukwiyemeza kugarura amahoro arambye mu Ntara ya Cabo Delgado ndetse no kurushaho kwagura ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Yagize ati: “Ubumwe nk’ubu bwongerera imbaraga ubufatanye bwa Mozambique n’u Rwanda.”

Mu myaka ine ishize, inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zageze ku ntambwe ishimishije mu rugamba rwo gusenya umutwe w’iterabwoba wa Al Sunna Wa Jama (ASWJ).

Ibyo byihebe byirukanywe mu bice zari zarahinduye indiri mu Turere twa Mocimboa da Praia na Palma.

Ibyo byatumye abaturage benshi bari barataye ibyabo bongera gutahuka, ibikorwa by’iterambere birongera birasubukurwa.

Madamu Talapa yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda, abashimira ubwitange bagaragaza mu kutrwanya iterabwoba
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54