Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yagiye kwitabira irahira rya Perezida Museveni wa Uganda
Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin yageze i Kampala muri Uganda, aho yagiye guhagararira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni uherutse gutorerwa kuyobora icyo gihugu.
Ibirori byo kurahirwa kwe biteganyijwe ejo ku wa 12 Gicurasi 2026, aho bizabera mu mbuga ya Kololo Ceremonial Grounds mu Murwa Mukuru, Kampala.
Bikaba bizitabirwa n’abagera ku bihumbi 40 ndetse bitegenyijwe ko bizatahwa n’Abakuru b’Ibihugu 35, Abayobozi 30 bo ku rwego rw’Abadipolomate n’abandi.
Ni mu gihe Leta ya Uganda yatanze ikiruhuko mu gihugu hose mu rwego rwo kugira ngo abaturage bakurikirane uwo muhango.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ya Uganda,muri Mutarama 2026, yemeje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’myaka 81 yatsinze amatora ku majwi 71,6%, ahigitse abandi bakandida barindwi bari bahanganye bituma yegukana manda ya 7, izarangirana na 2031.
Yoweri Kaguta Museveni,wayoboye Uganda kuva mu 1986 ni umwe mu Bayobozi bamaze imyaka myinsi ku butegetsi muri Afurika.
Akaba yaravukiye muri Ntungamo, mu Burengerazuba bwa Uganda ku wa 15 Kanama 1944, aho yize amashuri abanza mashuri y’Abamisiyoneri,(Missionary schools) akomereza mu ishuri ryisumbuye rya Mbarara High School na Ntare.
Yakomereje muri Kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzania, aho yize iby’Ubukungu na Politiki (Economics and Political Science), ari na ho yatangiriye kujya mu bikorwa bya politiki.
Mu 1970, Museveni yashinze umutwe wa FRONASA (Front for National Salvation) wafashije mu guhirika ubutegetsi bwa Idi Amin mu 1979, bituma Uganda yinjira mu bihe by’akavuyo n’imvururu za politiki kugeza ubwo Museveni yafataga ubutegetsi mu 1986.
Nyuma y’ihirikwa rya Idi Amin, Uganda yanjiye mu bihe by’Ubuyobozi bw’Inzibacyuho aho Yusufu Lule yahise aba Perezida ariko amara iminsi 68 gusa, akurwaho n’inama y’inzibacyuho, asimburwa na Godfrey Binaisa wamaze amezi 11, nawe aza gukurwaho n’igisirikare mu 1980.
Ibyo byatumye Paulo Muwanga, wari uyobowe komisiyo ya gisirikare, akaba n’inshuti magara ya Milton Obote ategura amatora, bituma Obote wari warahungiye muri Tanzania nyuma yo guhirikwa na Idi Amin mu 1971, agaruka mu Gihugu.
Mu Ukuboza 1980, muri Uganda habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ahanganishije ishyaka rya Obote, UPC na UPM rya Museveni, ndetse biza gutangazwa ko Milton Obote ari we watsinze amatora bituma Museveni avuga ko habayeho uburiganya yubura intwaro ararwana.
Mu 1981, Museveni yashize umutwe wa NRA, batangira kurwanya ubutegetsi bwa Obote ariko mu 1985, bwaje gusenyuka bihereye imbere mu gisirikare cye; aho hajemo amacakubiri ashingiye ku moko (Acoli na Lango) yatumye Gen Tito Okello Lutwa ahirika Obote, ahita ahungira muri Zambia.
Tito Okello yamaze amezi 6 gusa ku butegetsi ariko agaragaza ko afite ubushake bwo gusaranganya ubutegetsi na Museveni bagirana ibiganiro i Nairobi muri Kenya ariko ntibyatanga umusaruro.
Ibyo byatumye Museveni n’ingabo ze batangira kurwana ndetse bafata umurwa mukuru Kampala muri Mutarama 1986, ku wa 29 Mutarama ahita arahirira kuba Perezida Uganda, asezeranya Abenegihugu impinduka zifatika.
Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe kinini uhagaze neza ndetse ushingira ahanini ku bufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo iz’umutekano ubucuruzi, guhanahana ubumenyi, dipolomasi n’ibindi.


