Abakuru b’Ibihugu batandatu bazitabira Inama ya Africa CEO Forum i Kigali

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 11, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Abakuru b’Ibihugu batandatu bo muri Afurika bategerejwe mu Rwanda aho bazaba bitabiriye Inama y’Abayobozi bakuru b’Ibigo by’ubucuruzi muri Afurika izwi nka ‘Africa CEO Forum’ izabera i Kigali guhera tariki ya 14 kugeza ku ya 15 Gicurasi 2026.

Abamaze kwemeza ko bazitabira harimo; Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, Perezida Daniel Chapo wa Mozambique, na Perezida Mamadi Doumbouya wa Guinea.

Iri huriro rifatwa nk’imwe mu nama nini ngarukamwaka ihuza abikorera muri Afurika, ritegerejwemo abarenga 2,800 barimo Abayobozi bakuru b’Ibigo (CEOs) barenga 1 000 n’abahagarariye ibigo birenga 1 200 bikorera hirya no hino ku Mugabane wa Afurika.

Biteganyijwe kandi ko izitabirwa na ba Minisitiri b’Intebe, barimo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Justin Nsengiyumva, Bah Oury wa Guinea, Robert Beugré Mambé wa Côte d’Ivoire, na Mwigulu Nchemba wa Tanzania, ndetse n’Abashoramari baturutse hirya no hino muri Afurika.

Muri iri huriro hazaba ikiganiro cy’Abakuru b’Ibihugu kizabahuza n’Abayobozi batandukanye kugira ngo baganire ku bukungu n’ubufatanye hagati ya za Guverinoma n’abikorerera.

Iri huriro rigamije guhindura ibiganiro ku ishoramari bikavamo ibisubizo bifatika binyuze mu guhuza abafata ibyemezo mu rwego rwo hejuru.

Rikaba rikora nk’urubuga rwo kuganira ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo; urw’ingufu, ibikorwa remezo, imari ndetse n’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Africa CEO Forum yatangiwe na Jeune Afrique Media Group, ariko ubu isigaye itegurwa ku bufatanye buhoraho n’Ikigo cy’Imari Mpuzamahanga cya International Finance Corporation (IFC), kiri mu bigize Banki y’Isi,( World Bank Group).

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 11, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE