Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yakiriye mugenzi we w’u Buyapani mu biro bye

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yakiriye mugenzi we w’u Buyapani mu biro bye

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yakiriye mu biro bye Prak Sokhonn, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye Mpuzamahanga w’Ubwami bwa Kambodiya.

Ibiganiro byabo byibanze ku mubano mwiza hagati y’u Rwanda na Kambodiya ndetse hasinywa amasezerano mashya y’ubufatanye hagati y’impande zombi.

Ku wa 18 Ugushyingo 2025, ubwo Minisitiri Dr Nsengiyumva yakiraga mu biro bye Minisitiri w’Intebe wungirije wa Kambodiya, Prak Sokhonn, hasinywe amasezerano y’ubufatanye bushingiye ku kuba buri ruhande ruzajya rugisha urundi inama. Hanasinywe andi masezerano agamije kuvanaho Viza ku bafite pasiporo za Dipolomasi n’iz’akazi.

Ibiganiro byahuje abayobozi b’impande zombi, byagarutse ku nama ya 46 y’Abaminisitiri ba Francophonie iteraniye i Kigali.

Minisitiri w’Intebe Wungirije Prak Sokhonn yashimye u Rwanda uko rwakiriye abitabiriye inama n’uburyo iteguye neza.

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yashimye Kambodiya mu gihe ari cyo gihugu cyitegura kuyobora Francophonie, ubwo iyi nama y’Abaminisitiri ba Francophonie izaba ku musozo ndetse anifuriza amahirwe iki gihugu kizakira inama ya 20 ya Francophonie.

Prak Sokhonn, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye Mpuzamahanga w’Ubwami bwa Kambodiya

Amafoto: Primature

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25