Meteo iraburira Abaturarwanda ku biza bizaterwa n’imvura nyinshi
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda, kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ugushyingo 2022, ni ukuvuga kuva taliki ya 11 kugeza 20, mu Rwanda hateganyijwe imvura izaba iri hejuru ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe, bityo ikaburira Abaturarwanda kwitwararika kuko ishobora guteza Ibiza.
Imvura iziyongera cyane ugereranyije n’iyaguye mu bice byabanje mu gihugu hose. Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu hose (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 30 na 90).
Meteo Rwanda itangaza ko hateganyijwe ibiza bituruka ku mvura nyinshi henshi mu gihugu harimo nko kuzamuka kw’amazi y’imigezi n’imyuzure hafi y’imigezi no mu bishanga, inkangu, kutabona neza umuhanda bishobora guteza impanuka, gutwarwa k’ubutaka ahatarwanyije isuri, amazi menshi mu mihanda ashobora kubangamira abayikoresha, kugwa kw’amashami, n’ibindi biterwa n’imvura nyinshi.
Imvura nyinshi cyane iri hagati ya milimetero 200 na 240 niy o nyinshi iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe mu Ntara y’Uburengerazuba, mu Karere ka Musanze, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe no mu majyaruguru y’Uturere twa Burera na Gicumbi.
Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 160 na 200 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Amajyaruguru no mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyanza, Ruhango na Muhanga.
Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 120 ni yo nke iteganyijwe mu bice by’Umujyi wa Kigali no mu Turere twa Kirehe, Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare.
Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi irindwi (7) n’iminsi icumi (10), hakaba hateganyijwe iminsi ikurikiranye iteganyijwemo Imvura, imyinshi ikaba iteganyijwe mu burengerazuba bw’igihugu ikazagabanyuka ugana mu burasirazuba.
Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Umuyaga uteganyijwe
Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda ni wo uteganyijwe mu Gihugu.
Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda uteganyijwe mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’igihugu no mu Turere twa Nyamasheke, Rusizi, Huye, Gisagara na Nyaruguru.
Umuyaga mwinshi uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice bisigaye by’Igihugu.
Ubushyuhe buteganyijwe
Mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ugushyingo 2022, hateganyijwe ko ubushyuhe buzagabanyuka ugereranyije n’ibihe bishize, ubushyuhe bwinshi buteganyijwe bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 28 mu Rwanda.
Mu bice byinshi by’Uturere tw’Umujyi wa Kigali, mu Mayaga, mu kibaya cya Bugarama, mu Turere twa Bugesera, Ngoma, Gatsibo na Nyagatare hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.
Mu bice by’Uturere twa Ngororero, Rutsiro, Nyabihu, Rubavu, Musanze, Burera, Gicumbi no muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 22.