Maj. (Rtd) Katabarwa n’uwari Gitifu wa Kinazi bakatiwe igifungo cy’imyaka 7

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 27, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwakatiye igifungo cy’imyaka 7 Major (Rtd) Paul Katabarwa na Uwamariya Jacqueline, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, nyuma yo kubahamya ibyaba bifitanye isano n’ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Muri Mata 2023, iki kirombe cyagwiriye abantu 6 barimo abanyeshuri batatu ba Groupe Scolaire Kinazi mu Karere ka Huye bamara icyumweru bashakishwa ariko biba iby’ubusa.

Ubuyobozi bw’Akarere bwavugaga ko icyo kirombe cyacukurwaga kitazwi mu bisanzwe bicukurwa kandi ngo nticyari cyemewe n’amategeko.

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 27, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE