Made in Rwanda Cup 2022: Rayon Sports na Kiyovu ku mukino wa nyuma

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 8, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Kiyovu 1-0 Mukura

Rayon Sports 0-0 Musanze FC (4-2)

Taliki 09-10-2022

Umwanya wa gatatu

Mukura-Musanze FC (Nyamirambo-15h00)

Umukino wa nyuma

Kiyovu-Rayon Sports (Nyamirambo-18h00)

Ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu ni zo zizakina umukino wa nyuma mu irushanwa “Made in Rwanda Cup 2022” ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru “FERWAFA” ku bufatanye n’Ikigo  cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge “RSB” muri gahunda y’ubukangurambaga mu gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”.

Mu mikino ya ½ yabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 07 Ukwakira 2022, ikipe ya Rayon Sports yasezereye Musanze FC kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 0-0.

Ikipe ya Kiyovu yo yitwaye neza isezerera ikipe ya Mukura ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Serumugo Ally.

Kiyovu yasezereye Mukura

Irushanwa “Made in Rwanda Cup 2022”  rizasoza ku Cyumweru taliki 09 Ukwakira 2022 aho ikipe ya Rayon Sports izakina na Kiyovu (18h00) naho ikipe ya Mukura ikine na Musanze FC (15h00) mu guhatanira umwanya wa gatatu.

Ikipe izatsinda izegukana igikombe ihabwe na miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri izahabwa miliyoni 4, iya gatatu ihabwe miliyoni 3 naho iya 4 ihabwe miliyoni 2.

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 8, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE