Lisanne Ntayombya yahawe inshingano muri Perezidansi y’u Rwanda

Lisanne Ntayombya yahawe inshingano muri Perezidansi y’u Rwanda

Kuri uyu wa 6 Mata 2023, Lisanne Ntayombya yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Lisanne Ntayombya yahawe izo nshingano hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112.

Agiye kungiriza Moses Rugema wagizwe Umuyobozi Mukuru ushizwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika kuva muri Gicurasi 2020.

Lisanne Ntayombya yari asanzwe ari umukozi w’Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye mu biro by’i Geneva mu Busuwisi, aho yari ashinzwe itumanaho n’ububanyi n’amahanga, akaba yarahakoze kuva mu mwaka wa 2011.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48