Lionel Messi yatowe nk’Umukinnyi w’Umwaka wa 2023  

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 6, 2023
  • Hashize amezi 6
Image

Ikinyamakuru Time cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyagize Lionel Messi ukinira inter Miami umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2023.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki 5 Ukuboza 2023, ni bwo Ikinyamakuru Time cyatangaje umunya Argentina Lionel Messi nk’Umukinnyi Mwiza w’Umwaka.

Messi yafashije Ikipe y’Igihugu ya Argentine kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2022, bikaba biri no mu byamwongereye amahirwe.

Muri Kanama ubwo yageraga muri Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Messi yafashije iyi kipe kwegukana ‘Leagues Cup’ ku nshuro yayo ya mbere mu irushanwa yatsinzemo ibitego 10.

Hanze y’ikibuga uyu mukinnyi yaciye n’uduhigo dukomeye kuko imikino yakinnye ni yo yitabiriwe cyane mu mateka, itike yayo ni yo yahenze, kugurisha imyambaro myinshi ndetse no kurebwa kuri televiziyo cyane.

Ibi byatumye Abanyamerika basigaye bavuga ko imikino Messi yakinnye, ubwitabire bwayo buba buhanganye n’ubwo mu nsengero.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 6, 2023
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE