Kwibuka28: Hibutswe abakoreraga MIJEUMA,  abahanzi n’ababa muri siporo bahabwa umukoro

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 6, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda  n’Inama Nkuru y’Abahanzi, ku wa Kane taliki 05 Gicurasi 2022 bakoze igikorwa  cyo kwibuka  abari abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe “MIJEUMA”, abakinnyi, abahanzi n’abafatanyabikorwa batezaga imbere urubyiruko, siporo n’umuco bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi aho abitabiriye babanje gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye kuri uru Rwibutso mu  rwego rwo kubunamira no kubasubiza agaciro bambuwe.

Nyuma yaho Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa  na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary  bifatanyije n’abandi gucana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’uko bazahora bazirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary yihanganishije imiryango y’abari abakozi ba MIJEUMA n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere urubyiruko, umuco na siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abifuriza gukomera no kudaheranwa n’agahinda.

Yakomeje agaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 bwagaragaje  ko hari abayobozi n’abakozi ba MIJEUMA bagize uruhare rutaziguye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside binyuze mu bukangurambaga bwakozwe mu mbwirwaruhame, inganzo, imikino, itotezwa, iyirukanwa n’ihindagurwa mu kazi.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary

Minisitiri Mbabazi yibukije urubyiruko ko ari imbaraga z’Igihugu abasaba kugira uruhare rufatika mu bikorwa byo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, hamwe n’ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside bikorerwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.  

Yasabye kandi abahanzi guhanga ibihangano bihuza Abanyarwanda, bityo ibihembera urwango n’ivangura iryo ari ryo ryose ntibizongere guhabwa intebe mu Rwanda ukundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe “CHENO” Nkusi Déo yatanze ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti : “Twahisemo kuba umwe” aho yagarutse ku mateka y’u Rwanda mbere y’abakoloni mu gihe cy’abakoloni ndetse n’uko babibye amacakubiri yavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakomeje avuga  ko nyuma yo guharika Jenoside bikozwe n’ingabo zari iza RPF Inkotanyi zabohoye Igihugu, Abanyarwanda biyemeje kunga ubumwe bakubaka igihugu kizira amacakubiri.

Ku bijyanye n’aya amateka y’u Rwanda  hifujwe ko yakwigishwa cyane bihereye mu mashuri kugira ngo abakiri bato bayamenye kugira ngo u Rwanda rutazongere gusubira mu bihe bibi rwanyuzemo.

Me Ngarambe Raphaël, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB”  wari umukinnyi mu gihe cya Jenoside,  mu buhamya bwe  yavuze ko na ho harimo amacakubiri kuko gukinira ikipe y’igihugu byari bigoye ku Mututsi.

Yakomeje avuga ko  hari abari mu muryango mugari wa siporo bakoze Jenoside bakica bagenzi babo bakinanaga, ibintu ubundi bidakwiye kuranga abantu bahurira muri siporo.

Muri iki gikorwa abahanzi n’abakinnyi batandukanye bibutse bamwe mu bari abakozi ba “MIJEUMA”,  abakinnyi,  abahanzi n’abafatanyabikorwa batezaga imbere urubyiruko, siporo n’umuco bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babavuga mu mazina, nk’ikimenyetso cy’uko batazazima.

Uwari uhagarariye Umuryango IBUKA, Ngabo Olivier ushinzwe gahunda yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari umwanya wo kuganira ku mateka abantu bakumva aho igihugu cyavuye bakanareba n’aho kigana.

Yakomeje avuga ko  ubu igisigaye ari ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abapfobya n’abahakana  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati : “Uru ni urugendo abantu badakwiye  kurambirwa, ahubwo bakwiye gufatanya nk’inshingano bahuriyeho nk’abanyagihugu.”

Ngabo Olivier, wari uhagarariye Umuryango IBUKA

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa  mu gusoza iki gikorwa  yibukije abitabiriye iki gikporwa ahanini biganjemo  urubyiruko  ko bafite  inshingano mu guhangana n’abahakana ndetse n’abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaruka ku mahitamo y’Abanyarwanda yo  “Kuba umwe”.

Yibukijeko  ubu Abanyarwanda bafite Igihugu cyiza kiba hafi abaturage bacyo kandi cyiyemeje kubafasha kwiteza imbere.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa  

Muri gahunda yo gukomeza kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo yaba abakinnyi, abatoza, abayobozi  n’abakunzi b’imikino bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisiteri ya Siporo na Komite Olempike y’u Rwanda ku bufatanye n’amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda bategura igikorwa cyo Kwibuka binyuze mu mikino “Genocide Memorial Tournament”.

Kuva taliki 07 Gicurasi 2022 hazatangira imikino yo Kwibuka biteganyijwe ko izasozwa taliki 19 Kamena 2022.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 6, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE