Kwibohora 29: Ab’i Ngoma banyuzwe n’iterambere ry’imihanda ya kaburimbo

Kwibohora 29: Ab’i Ngoma banyuzwe n’iterambere ry’imihanda ya kaburimbo

 Abaturage bo mu Karere ka Ngoma n’abahakorera imirimo inyuranye, baravuga ko iterambere ry’imihanda bagenda babona ryerekana inzira yo kwibohora, kuko iyo mihanda igenda izamura ubuhahirane no guteza imbere ibice by’icyaro.

Mukiga Hardi ni umumotari ukorerera mu Mujyi wa Ngoma, avuga ko iyo yitegereje impinduka zazanywe n’ikorwa ry’imihanda mishya ya kaburimbo muri uyu Mujyi, imbamutima ze zerekeza ku iterambere, ubuhahirane no kunoza imiturire.

Imihanda ya Kaburimbo ireshya na 8,5 ni yo yabanje kubakwa guhera mu myaka 2 ishize, hakurikiraho indi yo ku rwego rworoheje (ship seal) yubakwa kuri kilometero.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Akarere ka Ngoma kayimurikiye abaturage. Umuyobozi w’ako Karere Niyonagira Nathalie, avuga ko kubaka imihanda muri uyu mujyi bitarangiye kuko no mu ngengo y’imari itangiye ubu harimo indi izubakwa.

Uretse mu Mujyi wa Ngoma icyaro na cyo nticyibagiranye, umuhanda Ngoma-Ramiro wa kilometero 47 kuri ubu watangiye gukorwa, abaturage cyane cyane abatuye mu bice unyuramo bawubona nk’intambwe ikataje mu rugendo rwo kwibohora kuko uzoroshya ubuhahirane, ukazamura imiterere y’icyaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie arizeza abaturage ko uko ubushobozi buzagenda buboneka ari na ko imihanda izagenda yiyongera hahangwa n’indi.

Imihanda ya kilometero 11,5 ni yo imaze gushyirwamo kaburimbo muri uyu Mujyi, hakiyongeraho umuhanda Rukira-Gituku-Nasho, ndetse n’umuhanda w’igitaka Ngoma-Rwamagana, utaragendwaga mu bihe bishize, ubu wamaze gusanwa.

RBA

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42