Kung Fu Wushu : Hagiye kuba irushanwa  ry’abakiri bato ku nshuro ya kabiri

Kung Fu Wushu : Hagiye kuba irushanwa  ry’abakiri bato ku nshuro ya kabiri

Muri 2019, ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF” ryateguye irushanwa  ry’abakiri bato  mu mukino wa Kung Fu Wushu “National Junior Wushu Championships 2019” mu rwego rwo gufasha abakiri bato kwimenyereza uyu mukino.

Kubera COVID-19  iri rushanwa muri 2020 na 2021 nta bwo ryongeye kuba. Nk’uko tubikesha ubuyobozi bwa RKWF muri uyu mwaka rigiye kuba ku nshuro ya kabiri  aho rizabera mu Karere ka Ngoma   taliki 14 Kanama 2022.

Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc atangaza ko rizahuza abana bakiri bato kuva ku myaka 4 kugeza kuri 15 aho bazarushanwa mu kwiyereka “Taolu”.

Biteganyijwe ko aba bana bazarushanwa mu byiciro bitandukanye  harimo kuva ku myaka 4  kugeza kuri 7, kuva ku myaka 8 kugeza ku 10 ndetse no kuva ku myaka 11 kugeza kuri 15.

Byitezwe ko amakipe 31 ari yo azitabira aho buri kipe izahagararirwa n’abakinnyi 12 harimo abakobwa 6 n’abahungu 6.

Iri rushanwa rizabera muri  Sitade y’Akarere ka Ngoma guhera saa yine (10h00) kugeza saa cyenda n’igice (15h30).

Ubwo iri rushanwa ryabaga  ku nshuro ya mbere muri Nyakanga 2019 ryabereye mu  Kigo cy’Urubyiruko ku Kimisagara  ryitabirwa n’abana 175 bafite hagati y’imyaka 4 na 15 bari baturutse mu makipe 15. Aba bana barimo abahungu 111  n’abakobwa 64.

Ikipe ya  Black Eagle yo mu Karere ka Ngoma ni yo yitwaye neza yegukana imidali 16 ikurikirwa na Black Scorpion yo mu Karere ka Kayonza  yegukanye imidali 15 mu gihe ikipe ya 3 yabaye Mantis Academy ibarizwa mu Mujyi wa Kigali yegukanye imidali 9.

Ikipe ya  Black Eagle yo mu Karere ka Ngoma yitwaye neza mu irushanwa riheruka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. TI Rwanda yatabarije abasaga 1 650 bamaze imyaka 4 bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe  24 Ugushyingo 2026 Saa 20:19
  2. Winnie Wa Mummy yahishuye ko King Saha yashatse kumwica 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:30
  3. CAS yasubije Sénégal igikombe cya Afurika cya 2025 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:22
  4. Ingabo za Uganda zahakanye kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege hafi ya Minembwe 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:16
  5. Icyo nshyize imbere ni iterambere ry’Umuturage – Meya mushya wa Huye 24 Ugushyingo 2026 Saa 15:42