Kung Fu Wushu: Abakinnyi 6 ni bo batoranyijwe mu majonjora ya shampiyona y’igihugu  i Muhanga

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 24, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Ku Cyumweru taliki ya 23 Ukwakira 2022 mu Karere ka Muhanga habereye  imikino y’amajonjora yo gutoranya abakinnyi  bazahagararira Intara y’Amajyepfo muri shampiyona y’igihugu “National Kung Fu Wushu Championship 2022”.

Iyi mikino y’amajonjora yitabiriwe  n’ikipe imwe ya Muhanga naho ikipe y’inkambi ya Kiziba ntiyabasha kwitabira. Muri rusange hitabiriye abakinnyi 18 mu cyiciro cy’abagabo.

Nyuma y’amajonjora,abakinnyi 6 ni bwo batoranyijwe kuzitabira imikino ya nyuma ya shampiyona y’igihugu.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF”,  Uwiragiye Marc yatangaje ko imikino yagenze neza gusa hitabiriye ikipe ya Muhanga gusa kuko ikipe ya Kiziba itabashije kuboneka.

Perezida wa RKWF,  Uwiragiye Marc

Yakomeje agaragaza ko uku kuzenguruka Intara zose bakoresha amarushanwa y’amajonjora yo  gushaka abazakina shampiyona y’igihugu byaberetse ko uyu mukino abantu bawukunze kuko bitabira ku bwinshi yaba urubyiruko ndetse n’abantu bakuru.

Ati: “Biraduha icyizere ko mu myaka iri imbere umukino uzaba uri ku rwego rwiza.”

Amajonjora ya shampiyona y’igihugu  azasorezwa mu Ntara y’Amajyaruguru i Musanze muri Sitade Ubworoherane , taliki 30 Ukwakira 2022.

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 24, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE