Kung Fu Wushu: Abakinnyi 13 batsinze amajonjora ya shampiyona y’igihugu  i Rubavu

Kung Fu Wushu: Abakinnyi 13 batsinze amajonjora ya shampiyona y’igihugu  i Rubavu

Nyuma y’amajonjora ya mbere yabereye mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo  gutegura shampiyona y’igihugu “National Kung Fu Wushu Championship 2022”, ku cyumweru taliki 09 Ukwakira amajonjora yakomereje i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba mu Kigo cy’urubyiruko cya Vision JN.

Muri aya majonjora, hitabiriye  amakipe 3 abarizwa mu Ntara y’Iburengerazuba ahari abakinnyi 18 mu bagabo.

Mu kwiyereka  “Taolu” abakinnyi 8 ni bo bakomeje naho mu kurwana “Sanda” hakomeza 5, mu byiciro byombi akaba ari abakinnyi 13.

Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF”, Havugimana Emmanuel nyuma y’umunsi wa kabiri w’amajonjora yatangaje ko i Rubavu byagenze neza nubwo amakipe yari make ariko yari afite ibyiciro byose  harimo  Kwiyereka “Taolu” no Kurwana “Sanda”.

Umunyamabanga Mukuru wa RKWF, Havugimana Emmanuel

Akomeza avuga ko muri iyi minsi ibiri   y’amajonjora  imbogamizi bahuye na zo ari uko bagiye basanga hari abakinnyi benshi batamenyereye amarushanwa ndetse n’amategeko ariko  habaye umwanya wo kubasobanurira ubu bakaba  barabimenye.

Umunsi wa gatatu w’amajonjora uzabera i Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, taliki 16 Ukwakira 2022 mu Kigo cy’urubyiruko “Maison des Jeunes Kayonza”.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22