Kung Fu:  u Rwanda rwungutse abasifuzi babiri bari ku rwego mpuzamahanga

Kung Fu:  u Rwanda rwungutse abasifuzi babiri bari ku rwego mpuzamahanga

Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF” ryungutse abasifuzi babiri bari ku rwego mpuzamahanga.

Aba basifuzi babiri,  Iryamukuru Festus na Sibomana Abdalah babonye uruhushya rubemerera kuba abasifuzi mpuzamahanga rwo ku rwego rwa kabiri “Licence B” nyuma y’amahugurwa bitabiriye i Cairo mu Misiri  “International Wushu Judges Training course & Certification” kuva taliki 08 kugeza 14 Kamena 2023.

Ubwo bagarukaga mu Rwanda, taliki 15 Kamena 2023 bagaragaje ko bagiye kunoza umurimo wabo ariko bakazanafasha  bagenzi babo kunoza imisifurire mu marushanwa atandukanye abera imbere mu gihugu n’ahandi hose mu mahanga  bashobora kwitabazwa.

Aya mahugurwa yari yahuje abasifuzi benshi baturutse mu bihugu bigera kuri 45 byo hirya no hino ku isi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42