Kubaka aho gucumbikira abahuye n’ibiza ntibizarenza amezi 6 – Dr Ngirente

Kubaka aho gucumbikira abahuye n’ibiza ntibizarenza amezi 6 – Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu kiganiro yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ku wa Gatanu taliki 30 Kamena 2023, kirebana na gahunda yo guhangana n’ibiza, yavuze ko Guverinoma yafashe gahunda yo kubaka muri buri Karere site yo gucumbikira by’igihe gito abaturage bahuye n’ibiza, bikaba biteganyijwe ko iyi gahunda itazarenza amezi atandatu.

Dr Ngirente yabigarutseho ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, bimwe mu byo Guverinoma yakoze n’ibiteganywa gukorwa mu gucunga no guhangana n’ibiza.

Yongeyeho ati: “Ubu twafashe gahunda y’uko muri buri Karere tugiye gukoramo site imwe nziza, ifite ibikorwa remezo by’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, iyo site ikaba izwi. Igihe cyose dukeneye guhungisha abantu bikaba bizwi ko hari ahantu tubatwara”.

Mu guhangana ndetse no kugabanya ingaruka z’ibiza ku baturage, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yasabye abagituye mu manegeka kuhava, bagatuzwa ahatateza ingorane ubuzima bwabo.

Yakomeje asobanura ko mu ijoro yo ku italiki ya 02 rishyira iya 03 Gicurasi 2023, ibiza byahitanye abantu 135 mu Ntara y’Amajyaruguru, iy’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo,  Leta ishyiraho site 93 zagenewe kuba zicumbikiye abarokotse ibiza.

Muri rusange icyegeranyo cy’ibyangijwe n’ibiza byabaye muri Gicurasi 2023, kigaragaza ko bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 222. 

Ibyo byatumye Leta itekereza ko hakwiye gushyirwaho ahantu hahoraho hashobora kwifashishwa mu gucumbikira abagerwaho n’ibiza kuko bidateguza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42