Koga: “Mako Sharks Swimming League 2023” igiye gusozwa

Koga: “Mako Sharks Swimming League 2023” igiye gusozwa

Mu mpera z’iki cyumweru tariki 21 na 22 Ukwakira 2023 ni bwo hazakinwa umunsi wa nyuma w’irushanwa rihuza abakinnyi babigize umwuga mu mukino wo koga ritegurwa n’ikipe ya Mako Sharks Sports Club ifatanyije ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ryiswe “Mako Sharks Swimming League 2023″ ribaye ku nshuro ya mbere.

Amakipe 7 ni yo azitabira umunsi wa nyuma w’iri rushanwa arimo 4 yo mu Rwanda n’andi 3 yaturutse muri Uganda.

Umunsi wa mbere w’iri rushanwa wakinwe tariki 26 Werurwe 2023 naho umunsi wa kabiri ukinwa tariki 01 Nyakanga 2023 ahitabiriye amakipe yo mu Rwanda gusa.

Imikino y’umunsi wa nyuma izabera muri Green Hills Academy guhera saa tatu za mugitondo.

Mbere yo gukina umunsi wa nyuma dore uko amakipe akurikirana n’amanota afite:

1. Mako Sharks Sports Club n’amanota 2679

2. Kwetu Kivu Sports Club n’amanota 1629

3. Cercle Sportif Karongi n’amanota 637

4. Cercle Sportif de Kigali n’amanota 545

5. Rwesero Spotrts Club ifite amanota 201

6. Gisenyi Beach Boys Sports Club ifite amanota 36

Amakipe n’abakinnyi bazitwara neza mu byiciro bitandukanye muri iri rushanwa bazahabwa ibihembo.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Basketball: APR na REG z’abagore zageze muri ½ cya Zone V 22 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  2. Abanyarwanda 419 bigobotoye ingoyi ya FDLR bataha mu rwababyaye 22 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  3. The Ben agiye guhurira na Jose Chameleone ku rubyiniro 22 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  4. Ngoma: Ubuhinzi bakorera kuri hegitari 265 zuhirwa bwabahinduriye ubuzima  22 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  5. Umuhanzi Nyiranyamibwa azashyingurwa ku wa Gatandatu 22 Ukwakira 2026 Saa 13:30