Koga : Ikipe ya CS Karongi yegukanye shampiyona ikinirwa mu mazi magari

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 22, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Taliki 20 Gicurasi 2023 mu Karere ka Karongi habereye irushanwa ryo Koga mu biyaga “Open Water National Swimming Championship 2023” ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda “RSF”.

Ikipe ya CS Karongi ni yo yitwaye neza yegukana iri rushanwa ryakiniwe mu kiyaga cya Kivu aho yahigitse andi  makipe arimo Rubavu SC,  Gisenyi Beach Boys, Rwamagana SC, Les Dauphins, Mako Sharks na Aquawave SC.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 60 aho bahatanye mu byiciro bitandukanye  birimo gusiganwa kilometero 5 ( 5km), 3 (3km), metero 1000 (1km) na metero 400.

Uko irushanwa ryagenze

Mu bagabo basiganwe muri kilometero 5 (5km), Dusabe Claude yegukanye umwanya wa mbere akoresheje isaha 1, iminota 18 n’amasegonda 45. Yakurikiwe na Iradukunda Eric wakoresheje isaha 1, iminota 19 n’amasegonda 12. Aba bakinnyi bombi bakinira ikipe ya CS Karongi. Ku mwanya wa gatatu haje  Maniraguha Eloi ukinira Mako Sharks wakoresheje isaha 1, iminota 20 n’amasegonda 38.

Mu bagore, Nyiranyabyenda Neema yegukanye umwanya wa mbere akoresheje isaha 1, iminota 38 n’amasegonda 26 akurikirwa na Ishimwe Claudette wakoresheje isaha 1, iminota 45 n’amasegonda 12. Aba bakinnyi bombi bakinira ikipe ya CS Karongi.

Mu gusiganwa kilometero 3 (3km) mu cyiciro cy’abahungu bafite  imyaka 18 kuzamura, Iradukunda Jean yegukanye umwanya wa mbere akoresheje iminota 46 n’amasegonda 49 akurikirwa na  Ishimwe Héritier wakoresheje iminota 58 n’amasegonda 25. Aba bakinnyi bombi bakinira CS Karongi. Ku mwanya wa 3 haje Duniya Hassan ukinira  Aquawave SC wakoresheje isaha 1, iminota 20 n’amasegonda 5.

Mu gusiganwa kilometero 3 mu bahungu bafite imyaka hagati ya 15 na 17, Byiringiro Christian ukinira CS Karongi yitwaye neza aba uwa mbere aho yakoresheje iminota 43 n’amasegonda 18.

Mu bakobwa, Uwurukundo Ruth ukinira Rubavu SC yegukanye umwanya wa mbere akoresheje isaha 1, umunota 1 n’amasegonda 3 akurikirwa na Mushimiyimana Godance ukinira Les Dauphins aho yakoresheje isaha 1 n’iminota 10.

Mu gusiganwa  intera ya kilometero (1km), mu bahungu bafite imyaka hagati ya 15 na 17, Bukombe Christian yegukanye umwanya wa mbere akoresheje iminota 17 n’amasegonda 46 akurikirwa na Niyomurengezi Shema wakoresheje iminota 19 n’amasegonda 5 naho Byukusenge Christian yegukana umwanya wa 3 akoresheje iminota 19 n’amasegonda 41. Aba bakinnyi bose bakinira ikipe ya CS Karongi.

Mu bakobwa, Uwurukundo Ruth ukinira Rubavu SC ni we witwaye neza aho yakoresheje iminota 23 n’amasegonda 50.

Mu bahungu  bafite hagati y’imyaka 12 na 14, Uwajeneza ukinira CS Karongi yegukanye umwanya wa mbere akoresheje iminota  17 n’amasegonda 37, yakurikiwe na  Niyibizi Vincent ukinira Les Dauphins wakoresheje iminota 17 n’amasegonda 53  naho ku mwanya wa 3 haza Mugisha Nicolas ukinira CS Karongi wakoresheje iminota 18 n’amasegonda 31.

Mu bakobwa, Nyiransengimana Francine ukinira Les Dauphins yitwaye neza akoresha iminota 20 n’amasegonda 14.

Mu gusiganwa intera ya metero 400, mu bahungu bafite hagati y’imyaka 12 na 14, Mugisha Cedrick ukinira Les Dauphins yegukanye umwanya wa mbere  aho yakoresheje iminota 6 n’amasegonda 49.Yakurikiwe na Suitanali Salim ukinira Gisenyi Beach SC wakoresheje iminota 6 n’amasegonda 51 naho ku mwanya wa 3 haza Uwimbabazi Joshua ukinira CS Karongi wakoresheje iminota 6 n’amasegonda 53.

Mu bakobwa, Akandikumutima Emertha yegukanye umwanya wa mbere akoresheje iminota 6 n’amasegonda 6 akurikirwa na  Iradukunda Pamela wakoresheje iminota 7 n’amasegonda 14 naho ku mwanya wa 3 haza Nyiransengimana Francine wakoresheje iminota 7 n’amasegonda 25.

Perezida wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela yavuze ko iyi mikino ari intangiriro y’amarushanwa yo Koga mu mazi magari azakorwa mu gihugu hose muri uyu mwaka.

Perezida wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela

Yakomeje avuga ko iri rushanwa ryari rigamije by’umwihariko guhitamo abakinnyi bazahagararira igihugu mu mikino y’Afurika izabera muri Tunisia muri Kamena 2023.

Abakinnyi 2 mu bahungu n’abandi 2 mu bakobwa ni bo batoranyijwe.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François wakurikiranye iri rushanwa yashimiye RSF yateguye iyi mikino, abakinnyi bayitabiriye by’umwihariko abegukanye imyanya ya mbere muri buri cyiciro.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François ( uwa kabiri uhereye ibumoso) ubwo yakurikiranaga irushanwa

Yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bw’Intara n’Akarere ka Karongi, bagomba gushyira imbaraga mu iterambere ry’umukino wo Koga, kuko byagaragaye ko hari abakinnyi benshi bafite impano.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 22, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
NIYOYO EMMANUEL says:
Nzeri 24, 2023 at 9:05 am

Congratulations my little brother in blood niyibizi Vincent for your passion in that’s match.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE