Koga: Habaye igikorwa cyo gushaka abafite impano mu irushanwa rikinirwa mu Biyaga

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 24, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda “RSF” ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda  ku nkunga ya “Olympic Solidarity”, taliki 22 Ukwakira 2022 hateguwe irushanwa rikinirwa mu Biyaga “RSF Open Water Swimming Championship 2022”.

Iri rushanwa ryabereye i Karongi ku Kiyaga cya Kivu  rikaba ryari   mu rwego rwo gushaka abakinnyi bakiri bato bafite impano kugira ngo bazategurwe bazitabire imikino Olempike y’urubyiruko izabera i Dakar muri Senegal muri 2026 “Youth Olympics Games 2022”.

Iri  rushanwa ryitabiriwe n’amakipe atandukanye arimo  Cercle Sportif de Kigali, Cercle Sportif de Karongi, Rwesero SC, Muhazi Canoe SC, Les Dauphins SC, Mako Sharks SC, Vision JN SC, Rubavu SC na Gisenyi BB.

Abahatanye  bari mu byiciro bitandukaye by’imyaka  guhera ku myaka 12, 14, 15, 17 na 18 kuzamura  mu bahungu n’abakobwa. Bakaba barasiganwe muri metero 800, 1000, ibihumbi 3 n’ibihumbi 5.

Mu bafite imyaka hagati ya 12 na 14, mu bahungu, Byiringiro Christian ufite imyaka 14 akaba akinira ikipe ya CS Karongi    ni we witwaye neza akaba yarakinnye mu cyiciro cyo gusiganwa metero 800 n’ibihumbi 3.

Muri metero 800 yabaye uwa mbere akoresheje iminota 13 n’isegonda rimwe (13’01”) naho muri metero ibihumbi 3 aba uwa mbere akoresheje iminota 38 n’amasegonda 42 (38’42”).

Byiringiro Christian wabaye uwa mbere muri metero 800 n’ibihumbi 3

Muri iki cyiciro cy’abahungu bari hagati y’imyaka 12 na 14, Mugwaneza Jean Bosco ukinira Vision JN (Rubavu) muri metero 1000 yegukanye umwanya wa mbere akoresheje iminota 17 n’amasegonda 17 (17’17”).

Mu bakobwa, Uwurukundo Ruth na we ufite imyaka 14 y’amavuko  akaba akinira ikipe ya Rubavu SC ni we witwaye neza aho muri metero 800 yabaye uwa mbere akoresheje iminota 19 n’amasegonda 54 (19’54”).

Uwurukundo Ruth wabaye uwa mbere muri metero 800

Muri rusange nyuma yo guteranya amanota,  ikipe ya CS Karongi   ni yo yitwaye neza.

Nyuma y’iri rushanwa, Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu akaba anashinzwe Tekinike muri RSF, Rukundo Patrick  yavuze ko muri rusange irushanwa ryagenze neza  nubwo hari hashize igihe kinini ridakinwa. Yakomeje avuga ko babonye abana bakiri bato bashoboye uyu mukino igisigaye ari ukubafasha kugira ngo bazamure urwego rwabo bashakiwa amarushanwa menshi.

Visi Perezida wa RSF, Uzabakiriho Innocent yatangaje ko hari abana babonye ariko ibikorwa byo gushakisha abafite impano bizakomeza kugira ngo bagire umubare munini  ubundi bakomeze kubafasha nyuma bazaserukire igihugu.

Umutoni Salama, Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda yatangaje ko iri rushanwa ryari rigamije gushaka  abana bafite impano ngo bategurwe. Yakomeje avuga ko  iki cyari icyiciro cya mbere ariko hazakomeza n’ibindi byiciro harimo n’ahazahuzwa amashuri  kugira ngo haboneke abana benshi bakurikiranwe hazavemo abazitabira imikino Olempike y’urubyiruko muri 2026.

Umutoni Salama, Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda

Umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” ushinzwe amashyirahamwe y’imikino, Habyarimana Florent yatangaje ko bashyigikiye igikorwa nk’iki kuko basanze kugira ngo umukinnyi aserukire igihugu ku rwego mpuzamahanga agomba gutegurwa byibura hagati y’imyaka  itatu n’ine.

Umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” ushizwe amashyirahamwe y’imikino, Habyarimana Florent

Yakomeje avuga ko ubu ikirimo gukorwa ari ugushaka aba bakinnyi bafite impano ubundi bakazatozwa bihagije, bagashakirwa amarushanwa ubundi mu myaka 4 bakazaba bakomeye.

Biteganyijwe ko igikorwa nk’iki kizakomeza mu Kuboza 2022 ahazaba irushanwa ryo gushaka impano mu cyiciro cy’amashuri,  iri rushanwa rizabera muri Green Hills Academy.

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 24, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE