Kiyovu yatsinze Rayon Sports ihita ifata umwanya wa mbere

Kiyovu yatsinze Rayon Sports ihita ifata umwanya wa mbere

Taliki 11-11-2022

Kiyovu 2-1 Rayon Sports

Taliki 12-11-2022

Bugesera FC-Espoir FC (Nyamata-15h00)

Etincelles FC-Musanze FC (Rubavu-15h00)

Gasogi United FC-Gorilla FC (Nyamirambo-15h00)

Police FC-AS Kigali (Nyamirambo-18h30)

Mukura-Rutsiro FC (Huye-15h00)

Rwamagana City FC-Marines FC (Ngoma-15h00)

Taliki 13-11-2022

APR FC-Sunrise FC (Nyamirambo-15h00)

Kuri uyu wa Gatanu taliki 11 Ugushyingo 2022 ni bwo hatangiye imikino y’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu bagabo.

Mu mukino wabimburiye iyindi, ikipe ya Kiyovu yitwaye neza itsinda Rayon Sports ibitego 2-1 byatsinzwe na  Ismael Nshimirimana na Mugenzi Bienvenu ku ruhande rwa Kiyovu mu gihe igitego rukumbi cya Rayon Sports cyatsinzwe na Essombe Willy Onana.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya Kiyovu yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 20 mu gihe ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 18 ikaba ifite imikino ibiri y’ibirarane.

Indi mikino y’umunsi wa 9 iteganyijwe

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 12 Ugushyingo 2022, mu mikino iteganyijwe, ikipe ya Bugesera FC irakira Espoir FC  i Nyamata (15h00), Etincelles FC yakire Musanze FC i Rubavu (15h00), Gasogi United FC ikine na Gorilla FC i Nyamirambo (15h00), Mukura irakira Rutsiro FC i Huye (15h00),   Rwamagana City FC ikine na Marines FC i Ngoma (15h00) naho ikipe ya Police FC ikine na AS Kigali i Nyamirambo (18h30).

Umukino usoza iy’umunsi wa 9 uzaba taliki 13 Ugushyingo 2022 aho ikipe ya APR FC izakira Sunrise FC kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo (15h00).

Kugeza ubu, ikipe ya Kiyovu iyoboye urutonde n’amanota 20, ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 18. Ku mwanya wa gatatu hari AS Kigali (14),  APR FC (14), Gasogi United FC (14), Musanze FC (13), Police FC (11), Bugesera FC (10), Mukura (09), Etincelles FC (09), Rutsiro FC (08), Gorilla FC (08), Sunrise FC (08), Espoir FC (06), Rwamagana City FC (04) na Marines FC (02).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42