Kiyovu yatsinze APR FC, amakipe yombi ahita anganya amanota

Kiyovu yatsinze APR FC, amakipe yombi ahita anganya amanota
Abakinnyi ba Kiyovu bishimira intsinzi

APR FC 1-2 Kiyovu

Marines FC 4-1 Etincelles FC

Etoile de l’Est FC 3-1 Espoir FC

Bugesera FC 1-4 Gorilla FC

Mu gihe habura imikino itatu gusa ngo shampiyona ya 2021-2022 mu mupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu bagabo  isozwe, ikipe ya Kiyovu yitwaye neza ku mukino w’umunsi wa 27 itsinda APR FC zihanganiye igikombe zihita zinganya amanota.

Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, Kiyovu yatsinze APR FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Bigirimana Abedi na Emmanuel Okwi ku ruhande rwa Kiyovu na Fitina Ombalenga ku ruhande rwa APR FC.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Kiyovu yahise inganya amanota na APR FC aho zose ubu zifite  60 gusa ikipe ya APR FC yakomeje kuyobora urutonde kuko izigamye ibitego 23 mu gihe Kiyovu izigamye 22.

Kugeza ubu hagati y’aya makipe yombi nta nimwe irizera kwegukana igikombe cya shampiyona  mu gihe hasigaye imikino 3.  Ikipe ya APR FC isigaje gukina na Gorilla FC, AS Kigali na Police FC mu gihe Kiyovu isigaje gukina na Etoile de l’Est FC, Espoir FC na Marines FC.

Indi mikino y’umunsi wa 27 yabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 14 Gicurasi 2022, Marines FC  yatsinze Etincelles FC ibitego 4-1, Etoile de l’Est FC itsinda Espoir FC ibitego 3-1 naho ikipe ya Bugesera FC itsindwa na Gorilla FC ibitego 4-1.

Imikino y’umunsi wa 27 irasozwa kuri iyi Cyumweru taliki 15 Gicurasi 2022 aho ikipe ya Gicumbi FC yakira Gasogi United i Gicumbi (15h00), Musanze FC yakire Rayon Sports i Musanze (15h00), Rutsiro FC yakire AS Kigali i Rubavu (15h00) naho Police FC yakire Mukura i Nyamirambo (15h00).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22