Kiyovu Sports yabonye umutoza mushya

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 22, 2023
  • Hashize amezi 3
Image

Umurundi Bipfubusa Joslin w’imyaka 39 yagizwe umutoza Mukuru wa Kiyovu Sports asimbuye umugereki Petros Kuokouras uherutse gutandukana nayo ku bwumvikane bw’impande zombi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2023, ni bwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwemeje ko basinyishije Bipfubusa Joslim Sharif ku masezerano y’umwaka umwe.

Azungirizwa na Steve Nzigamasabo w’imyaka 33 wakiniye Bugesera FC na Namugo yo mu gihugu cya Tanzania.

Bipfubusa Joslim yabonye izuba tariki 10 Ukwakira 1984 afite impanyabushobozi y’ibijyanye n’imitoreze ya License A ya CAF.

Amakipe bipfubusa yatoje

Yatoje Aigle Noir, Messenger Ngozi, Kayanza united na Bumamuru FC zo mu gihugu cy’ u Burundi na Police Tanzania yo muri Tanzania.

Mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 atoza Bumamuru FC yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse aba n’umutoza w’umwaka muri Shampiyona.

Umukino wa mbere nk’umutoza wa Kiyovu Sports azasura Sunrise FC kuri uyu wa wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023.

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 22, 2023
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE