Kimironko: Hatikiye ibifite agaciro ka miliyoni 200 mu nkongi y’umuriro

Kimironko: Hatikiye ibifite agaciro ka miliyoni 200 mu nkongi y’umuriro

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, mu gakiriro ko mu Izindiro, mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo habereye inkongi y’umuriro, hangirika umutungo ufite agaciro  ka miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo nkongi y’umuriro yabaye ahagana mu ma saa munani z’urukerera aho inkongi y’umuriro yafashe imwe mu nzu y’ububaji, yahereje izindi nzu z’ubucuruzi harimo kantine n’ububiko bwa gaze nk’uko byatangajwe na bamwe mu babibonye.

Bamwe mu babibonye batangarije Imvaho Nshya ko babonye umuriro bihereye mu nzu y’ububaji bigakomeza guhererekanya no ku zindi nyubako zarimo ibikoresho.

Umuyobozi wa Koperative y’abacururiza aho, Alice Singanire, yabwiye itazangazamakuru ko imitungo yangiritse ishobora kugera kuri miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yongeyeho ko mu byangiritse hanarimo imashini z’ububaji, ibiti na gaze yo guteka. Uwo mutungo ukaba utari ufite ubwishingizi kandi ko babimenyesheje abayobozi b’Inzego z’ibanze.

Inkongi y’umuriro kandi iheruka kuba mu isoko rya Gisozi muri Gashyantare, bamwe mu bacuruzi bihutiye kwegera ibigo by’ubwishingizi ngo bafate ubwishingizi, ariko ibyo bigo ntibyahita bibemerera, bibabwira ko hakenewe kubanza kubiganiraho na ba shebuja.

Muri Kigali hari n’ahandi habaye inkogi z’umuriro uyu munsi, kandi akenshi mu mpeshyi hakunze kuba inkongi mu mashyamba, abantu bakaba bakangurirwa kwirinda kujugunya ibishirira ahabonetse hose.

Gazi zaturitse mu masaha y’igicuku abantu bakeka ko ari ibisasu bya rutura birimo guturika

Yanditswe na NYIRANEZA Judith

Amafoto: The New Times

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42