Kigali: Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye kugabanyuka

Kigali: Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye kugabanyuka

 Nyuma y’amezi abiri ashize ibiciro bya Lisansi na Mazutu bigabanyutseho amafaranga makeya mu Rwanda, guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 3 Mata, hatangiye kubahirizwa ibiciro bishya na byo byagabanyutse ugereranyije n’iby’ubushize.

Ibiciro bishya byashyizweho nk’uko bytangajwe n’Urwego rwIgihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), byerekana ko  igiciro cya Mazutu cyagabanytseho amafaranga y’u Rwanda 44 kuri litiro naho icya Lisansi kikagabanyukaho amafaranga 16 kuri litiro.

Guhera saa moya z’umugoroba wo kuri uyu aa Mbere, igiciro cya Lisansi ntikigomba kurenza amafaranga y’u #Rwanda 1,528 kuri Litiro, mu gihe icya Mazutu ntikigomba kurenza amafaranga 1,518 kuri Litiro.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na RBA, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Nsabimana Ernest, yavuze ko bikomeje bitya mu bihe biri imbere n’ibiciro by’ubwikorezi byazagabanyuka.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka na bwo  Lisansi yavuye ku yari yavuye ku mafaranga 1580 kuri litiro, igashyirwa ku 1544 mu gihe Mazutu yo litiro yavuye  ku mafaranga 1587, ishyirwa ku 1,562.

Muri rusange iri gabanyuka ry’ibiciro rikaba ryatewe ahanini n’igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ni inshingano y’abanyamatorero kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa – CPR 26 Ugushyingo 2026 Saa 20:40
  2. Richard Nick Ngendahayo agarutse muri Gen -Z Comedy Show 26 Ugushyingo 2026 Saa 17:36
  3. Gatare yasabye urubyiruko rwa Afurika kwitegura inshingano z’ubuyobozi 26 Ugushyingo 2026 Saa 15:09
  4. Zambia: Imyigaragambyo yamagana ivugururwa ry’Itegeko Nshinga yaburijwemo 26 Ugushyingo 2026 Saa 12:18
  5. Umuramyi Annette Murava na Gafaranga bongeye guteza urujijo 26 Ugushyingo 2026 Saa 12:03