Kigali: Abakuwe mu buzererezi bagahabwa miliyoni 119 Frws barasingira ubukire

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 21, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu mezi ane ashize, Minisiteri y’Umutakano mu gihugu (MININTER) yatanze amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 119 ishyigikira ibikorwa by’abavuye mu bigo ngororamuco bazwi ku izina ry’Imboni z’Impinduka.

Nyuma y’uko ayo mafaranga yasarangayijwe Koperative esheshatu zikorera mu Turere dutatu mu Mujyi wa Kigali, abibumbiye muri izo Koperative bavuga ko batangiye kwiteza imbere mu buryo bugaragara, bakaba banemeza ko batangiye urugendo njyabukire.

Ni Koperative zirimo izikora ububaji, ubwikorezi bwo gutwara abantu n’ibintu, ubukanishi n’ubworozi ndetse n’ikora ibikorwa byo gusudira.

Mukada Olivier, Perezida wa Koperative BLACKKITS iri mu zatewe inkunga, avuga ko byabafashije cyane kwiteza imbere.

Ati: “Inkunga twayihawe turi abana bavuye mu bigo ngororamuco, Minisiteri idutera inkunga tubasha kubona imashini tubona aho dukorera, twari abana bo mihanda twiteje imbere mu buryo bugaragara.”

Yakomeje ashishikariza abakiri ku mihanda kubagana bagafatanya guharanira iterambere aho kuba mu buzima butagira icyerekezo.

Yagize ati: “Abo bari ku mihanda turabakangurira ngo nibaze dufatanye kwiteza imbere.”

Ngezahayo Jean Claude na bagenzi be muri Koperative Turwubake, bahawe moto zitwarira abantu imizigo zizwi nka Lifan.  Avuga ko byabateje imbere mu buryo bufatika.

Ati: “Baduhaye miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko dukoresha miliyoni icumi tuguramo izi moto, ndetse dufite n’inzu ndetse n’ingorofani zidufasha muri aka kazi kacu ka buri munsi.   Dupakurura imizigo mu modoka kandi biradutunze, kandi turashimira ubuyobozi bwacu b’igihugu bwadufashije ndetse ubu turimo kubona amafaranga turashaka no kugura ibindi bimoto bikaba bine kugira ngo dukomeze kwiteza imbere.”

Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yatanze iyo nkunga mu rwego rwo gukomeza gusigasira umutekano no gukumira ibyaha, bishobora kuva ku bagorowe bashobora kubura ibyo bakora bagasuriba mu buzererezi no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2023, abagororewe mu bigo ngororamuco bitandukanye ni bwo bamuritse ibyo bamaze kugeraho babikesha inkunga batewe na MININTER ifatanya n’Ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS) n’Umujyi wa Kigali mu kwita kuri izi Koperative ngo zitere imbere.

Kuri uyu wa Gatandatu kandi iyi Minisiteri, inzego z’umutekano n’Umujyi wa Kigali bafatanyije n’abaturage nabo bahoze mu buzererezi gukora umuganda batera ibiti by’imbuto, banubaka n’uturima tw’igikoni ku kigo cy’amashuri cya Kivugiza i Nyamirambo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu Sesonga Benjamin, yavuze ko impamvu yo gufasha aba bahoze mu by’ubuzererezi byatewe n’uko hari ubwo bagira ubukene bakisanga babusubiyemo.

Yagize ati: “Minisiteri y’umutekano yabonye raporo zigaragaza ko aba bava mu bigo by’igorora baba babaye beza ariko bagera mu miryango iwabo bakabura gifasha. Kubera ko rero kubura ibyo ku mutunga akaba yasubira aho yavuye, tumaze kubona izo raporo dufatanye na Polisi na NRS twafashe icyemezo cyo kubafasha kandi tukabona ko aba bana bazahinduka ariko imbogamizi ni uko hari bamwe bababona mu ishusho itari nziza. Icyo tubasaba ni uguhindura abandi, ntabwo twumva ko ari ako kanya ngo bahinduke ariko turifuza ko byaba mu gihugu hose”.

Urujeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Imibereho Myiza y‘Abaturage, avuga ko bazakomeza kwita kuri aba baturage kugira ngo Koperative zabo zitere imbere.

Yagize ati: “Tuzakomeza gufatanya kubashakira amahugurwa kugira barusheho kunoza ibyo bakora kugira izi Koperative zabo zitera imbere, ahubwo ni ukwiyemeza kutazasubira mu ngeso mbi mu bibangiraza ubuzima ndetse no gufasha abandi bakibirimo babivemo.”

Aba bahoze bakoresha ibiyobyabwenge nyuma yo kuvanwa muri iki kigo bahamya ko ubu bafashwe neza kandi bagashimira Minisiteri y’Umutekano yabateye inkunga bakaba bakora bakiteza imbere.

Amafaranga yose hamwe Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yateye inkunga Koperative esheshatu angana n‘amafaranga  y’u Rwanda miliyoni ijana na cumi n’icyenda n’ibihumbi Magana cyenda mirongo itandatu na bitatu  na magana inani  (119,963,800Frw).

Koperative TURWUBAKE yahawe 20,000,000, Koperative TUZAMURANE yahawe 19,966,400 frw, BLACK KITS TECHNICAL ihabwa 19,998,900frw, INTORE Z’IGIHUGU, ICYEREKEZO 2050 Z’EJO HEZA ihabwa 20,000,000 mu gihe DUKUNDE UMURIMO DUSHYIZE HAMWE yahawe 20,000,000.

ZIGAMA THEONESTE

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 21, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE