Kicukiro: Hatangiye irushanwa rihuza urubyiruko “Kicukiro Youth Patriotism Cup 2022”

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 23, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Masaka 0-0 Nyarugunga (3-4)

Gahanga  1-1 Kagarama (3-4)

Gatenga 1-0 Kicukiro

Gikondo  0-1  Kigarama

Kanombe 2-2  Niboyi (3-1)

Mu Karere ka Kicukiro, taliki 21 Gicurasi 2022 hatangijwe irushanwa ry’umupira w’amaguru  rihuza urubyiruko “Kicukiro Youth Patriotism Cup 2022”.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 4 ryatangirijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Masaka aho ikipe ya Nyarugunga yatsinze  Masaka  kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya 0-0.

Uyu mukino watangijwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi ari kumwe n’ Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, Mutsinzi Musa n’abandi bayobozi batandukanye.

Uyu mwaka wa 2022 iri rushanwa rifite insanganyamatsiko igira iti : “Urubyiruko ku isonga mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe n’iterambere rizira ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, Mutsinzi Musa atangaza ko iri rushanwa ryaherukaga kuba muri 2019 kuko muri 2020 na 2021 ritabaye kubera COVID-19.

Akomeza avuga ko ubusanzwe intego ya  mbere  y’iri rushanwa ari ukuzamura ubuzima mu buryo bw’imyidagaduro na siporo  cyane cyane umupira w’amaguru mu rubyiruko ndetse rikaba rinagamije ubukangurambaga ku bikorwa bitandukanye cyane cyane  ibibazo byugarije urubyiruko muri Kicukiro ndetse no kubereka  amahirwe bafite  n’uburyo bayabyaza umusaro.

Muri iyi gahunda hakozwe ubukangurambaga ku bintu bitandukanye birimo ubwisungane mu kwivuza, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko,  kwigisha urubyiruko kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe no kurwanya inda ziterwa abangavu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi nyuma yo gutangiza iri rushanwa ku mugaragaro  yashimangiye ko iki ari igikorwa cyiza kuko gifasha urubyiruko gukora siporo rukagira ubuzima bwiza  ariko bakananyuzamo ubutumwa butandukanye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi

Ati: “Urubyiruko rurasabwa kubungabunga ubuzima bwo mu  mutwe no kwirinda izindi ndwara kugira ngo ruzagire ubushobozi ariko runafite ubuzima buzira umuze, gusa si urubyiruko gusa  n’abakuru turabarasaba kwimpimisha indwara zitandura, gufata  inkingo zuzuye  kuri iki cyorezo cya COVD-19 n’ibindi.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro Mutsinzi Musa, avuga ko ibi bikorwa byatanze umusaruro ufatika aho yatanze urugero ko mu Murenge wa Masaka  ubwo habaga imikino yo mu Tugari bari bafite gahunda y’ubukangurambaga bise “Garuka wige” nyuma abanyeshuri 84 basubiye mu ishuri.

Ati : “Urwo ni urugero ruto  ariko ugiye kureba ku rwego rw’Akarere hari ibikorwa bifatika tugenda tugeraho biciye muri iri rushanwa, dukora ubukangurambaga ku rubyiruko kugira ngo rurusheho gusobanukirwa  gahunda zitandukanye  ndetse rubashe no kuzijyamo  ari nako dutegura  gahunda ziri mu myaka iri imbere, harimo amatora y’Abadepite muri 2023 n’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri 2024.”

Irushanwa ry’uyu mwaka wa 2022 ryitabiriwe n’amakipe 10 akaba yarakinnye mu gukuranamo hagakomeza amakipe 5.

Uko imikino yagenze, ikipe ya Nyarugunga yasezereye Masaka kuri Penaliti 4-3 nyuma yo kunganya 0-0,  Kagarama yasezereye Gahanga kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1. Ikipe ya Gatenga yatsinze Kicukiro igitego 1-0, Kigarama itsinda Gikondo igitego 1-0 naho Kanombe isezerera Niboyi kuri penaliti 3 kuri 1 nyuma yo kunganya ibitego 2-2. Iyi mikino biteganyijwe ko izasozwa muri Kamena 2022.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba muri 2019, ikipe y’Umurenge wa Masaka ni yo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya UTB ku mukino wa nyuma kuri penaliti 4 kuri 2 nyuma yo kunganya ibitego 3-3.

Muri gahunda y’umwaka utaha wa 2023, Mutsinzi avuga ko bafite intego yo kwagura irushanwa bakongeramo n’umukino wo Koga ndetse hakazanagaragaramo  icyiciro cy’abakobwa.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 23, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Muberase christian says:
Gicurasi 23, 2022 at 1:30 pm

Kicukiro ku isonga muguteza imbere urubyiruko

Patrick says:
Gicurasi 23, 2022 at 3:09 pm

Nyarugunga always on Top💯

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE