Kenya: Nairobi hadutse imyigaragambyo yamagana itumbagira ry’ibiciro bya lisansi

Kenya: Nairobi hadutse imyigaragambyo yamagana itumbagira ry’ibiciro bya lisansi

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Gicurasi 2026, mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru wa Kenya, Nairobi hadutse imyigaragambyo ikaze y’abatwara abantu n’ibintu mu modoka rusange yamagana izamuka ry’ibiciro bya lisansi.

Iyo myigaragambyo yahagaritse urujya n’uruza ndetse bihungabanya ibikorwa by’ubucuruzi. Yanateje umutekano muke aho urubyiruko rwafunze imihanda, rutwika amapine ndetse ruhangana n’inzego z’umutekano, mu gihe hari abandi bagaragaye batera amabuye.

Mu gace ka Trans Nzoia, muri gare ya Kitale na Homa Bay abatwara abantu bahagaritse akazi bituma abantu babura uko bagenda, mu gihe i Nakuru, abatwara moto bakubye kabiri ibiciro byari bisanzwe. Ni mu gihe mu mujyi wa Ruiru, ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byafunzwe kubera imyigaragambyo.

Ikinyamakuru NTV Kenya cyatangaje ko ku muhanda wa Waiyaki Way mu mujyi wa Nairobi, cyane cyane mu gace ka Kinoo, hagaragaye imbaga y’abantu bagenda n’amaguru bitewe nuko imodoka rusange zahagaze hasigaye iz’abantu ku giti cyabo n’amapikipiki.

Si ubwa mbere muri Kenya hagaragaye imyigaragambyo yamagana izamuka ry’ibiciro kuko no muri Kamena 2025, habaye imyigaragambyo y’urubyiruko rw’aba Gen-Z yamagana imisoro mishya, ubuzima buhenze, ruswa n’ihohoterwa.

Iyo myigaragambyo yatumye abaturage batera Inteko Ishinga Amategeko i Nairobi barayitwika ndetse basahura n’ibirimo; igwamo abarenga 60 abandi 500 barakomereka.

Ibiciro bya lisansi byatumbagiye muri Kenya byahagaritse urujya n’uruza, abaturage barigaragambya
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42