Kayonza: Minisitiri Musafiri ashishikariza abantu gukora ubuhinzi bubyara amafaranga

Kayonza: Minisitiri Musafiri ashishikariza abantu gukora ubuhinzi bubyara amafaranga
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Musafiri Ildephonse

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Musafiri Ildephonse yakanguriye Abafashamyumvire b’ubuhinzi n’ubworozi basaga 200 bongerewe ubumenyi ku buhinzi bw’imbuto mu Karere ka Kayonza,  gufata neza ibiti by’imbuto  kugira ngo bizatange umusaruro bihindure ubuzima bw’abakora ubuhinzi babone amafaranga.

Yababwiye kandi kuzirikana akamaro k’imbuto, abasaba kubihuza n’andi mahirwe bafite akabafasha gutera intambwe, ubuhinzi bakabukora nk’umwuga bukabakiza.

Ni ubutumwa yabagejejeho kuri uyu wa Gatanu taliki ya 16 Kamena 2023, ubwo abo bafashamyumvire bahabwaga impamyabushobozi z’amasomo y’ishuri ry’abahinzi mu murima, mu muhango wabereye mu Kagari ka Nyakanazi, mu Murenge wa Murama, mu Karere ka Kayonza.

Yagize ati: “Ibyo mwize mwabonyemo impamyabushobozi ni ingenzi kandi Leta ibiha agaciro. Murebe uburyo ibyo biti by’imbuto mwabibungabunga bitange umusaruro twifuza. Twizere ko bitarangirira ahangaha.

Tuzirikane akamaro k’ibi biti by’imbuto ndetse tubihuze n’andi mahirwe mufite mwe kuyapfusha ubusa ni amahirwe ataba kenshi, nibura mu myaka 5 muzabana n’iyi mishinga muzabe mufite intambwe mwateye.

Turifuza ko amahugurwa mwahawe muyabyaza umusaruro mu buryo bubiri mugomba kubirya si iby’umuterankunga ni ibyanyu, murasabwa kubifata neza kugira ngo ubwo ari ibyacu,  tugomba kubifata neza bikagaburirwa abana bacu, ariko noneho ni imari, ni ibintu byo kubyara amafaranga”.

Yongeyeho ko Leta izakomeza kubaba hafi na bo bakabifata neza kuko ari ibyo kubagirira akamaro mu gihe kirekire.

Ati: “Tuzashaka abazabafasha kugira ngo bizagere ku isoko, biriya biti bikabatunga by’igihe cyose, abana bakajya mu Ishuri.

Tugomba gutekereza ubuhinzi nka bizinesi, ubuhinzi bushobora kubakiza [….], ni amahirwe yo gukora cyane haba muri Ngoma haba muri Kayonza by’umwihariko umufashamyumvire ni ku bijyanye n’ibiti by’imbuto kugira ngo bagire ubumenyi ku buryo bwo kwita ku biti by’imbuto”.

Yakanguriye abahinzi muri rusange kivugurura urutoki bakarutera mu buryo bugezweho, guhuza ubutaka, kororera mu biraro no gukoresha inyongeramusaruro, ifumbire y’imborera n’imvaruganda bagakirigita ifaranga.

Abafashamyumvire biyemeje gushyira mu ngiro ubumenyi bungutse bakanabugeza no ku bandi bahinzi bagamije kuzamura umusaruro bakabona amafaranga.

Abafashamyumvire bijeje gushyira mu ngiro ubumenyi bungutse

Umwe mu bafashamyumvire  Murekayide Alphonsine wo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, yavuze ko  batangiriye ku mahugurwa yo kwita ku biti bahera ku gutegura ingemwe, gutegura umurima  ndetse no kwigisha bagenzi babo b’abahinzi uko banoza ubuhinzi.

Ati: “Ubumenyi twahawe ntitugiye kwicara ni bwo urugendo rutangiye kugira ngo tuzabashe gufata ku ifaranga. Duhereye ku buryo imirima imeze mu minsi mike tuzaba tubika amadolari”.

Hatewe imbuto 440 000 zigizwe n’imyembe, avoka, amacunga n’ibifenesi byatewe kuri Hegitari 1337.

Abo bafashamyumvire bahuguwe n’umushinga KIIWP ku nkunga ya IFAD ibinyujije muri RAB.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42