Karate: Umutoza Nkuranyabahizi yatsindiye uruhushya rwo gutoza rwo ku rwego rw’Isi

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 2, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Karate, Nkuranyabahizi Noel yatsindiye uruhushya rwo gutoza ku rwego rw’Isi “World Karate Coaching Certificate”.

Uru ruhushya, umutoza Nkuranyabahizi yarubonye nyuma yo gutsinda ikizamini mu mahugurwa yabereye mu Mujyi wa Konya muri Turukiya ubwo habaga imikino ya shampiyona y’Isi mu bakiri bato “World Junior Cadet and U-21 Karate Championships 2022” kuva taliki 26 kugera 30 Ukwakira 2022.

Aya mahugurwa yari yahuje abatoza benshi bari baturutse mu bihugu bitandukanye hirya hino ku Isi.
Umutoza Nkuranyabahizi atangaza ko uru ruhushya rwo gutoza rwo ku rwego rw’Isi rumuhesha uburenganzira bwo kuba yatoza mu marushanwa yose harimo n’igikombe cy’Isi muri Karate.

Agaruka ku byo yigiye muri aya mahugurwa yagaragaje ko hari ibintu byinshi bigezweho yungutse bijyanye n’amategeko mashya akubiyemo imyitwarire n’inshingano z’umutoza n’umukinnyi “Behavior and Responsibility” .
Yakomeje avuga ko bize uburyo bwo gutoza bugezweho bufasha umukinnyi gutsindira umudali ndetse n’uburyo bwo gutuma abakinnyi bagira ubuzima bwiza “Good Health and Wellbeing” babarinda ihohoterwa, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.

Umutoza Nkuranyabahizi Noel avuga ko yagize amahirwe yo kubonana n’amakipe asanzwe aboneka muri atatu ya mbere ku rwego rw’Isi bamusangiza ubunararibonye.
Kuva aya amahugurwa yarabaye ubwo habaga shampiyona y’Isi mu bakiri bato, umutoza Nkuranyabahizi ashimangira ko ari byiza ku ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA” kuko bari gushyira ingufu mu bakiri bato mu rwego rwo gutegura ejo hazaza heza h’umukino wa Karate.

Umutoza Nkuranyabahizi Noel

Nyuma yo kubona uru ruhushya rwo ku rwego rw’Isi, umutoza Nkuranyabahizi avuga ko igikurikiyeho ari ugusangiza abandi batoza baba abo basanzwe bakorana mu ikipe y’igihugu ndetse n’abava mu makipe yose yo mu Rwanda kugira ngo bakomeze umurongo wa FERWAKA yatangiye wo kuzamura abakiri bato.

Umutoza Nkuranyabahizi agaragaza ko kugira ngo Karate y’u Rwanda igere ku rwego rwiza kurushaho ari uko inzego zibishinzwe zakomeza kubafasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 2, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE