Karate: Abatoza b’inzobere bavuye mu Buyapani barimo guha ubumenyi abakina uyu mukino

Karate: Abatoza b’inzobere bavuye mu Buyapani barimo guha ubumenyi abakina uyu mukino

Ku wa Gatanu taliki 16 Nzeri 2022 mu ishuri Notre Dame des Anges Primary School i Remera hatangijwe amahurwa ya Tekinike ndetse anagamije kuzamura mu ntera abakina  uyu mukino wa Karate bafite umukandara w’umukara.

Aya mahugurwa arimo kuba ku nshuro ya kane “Fourth JKA Rwanda Technical Seminar & Dan Grading”yitabiriwe n’abagera ku 120 akaba azamara iminsi itanu  aho azasozwa taliki 20 Nzeri 2022. Aya mahugurwa yateguwe na Japan Karate Association Rwanda “JKA Rwanda”.

Abitabiriye aya mahugurwa barimo guhabwa ubumenyi n’abatoza “Sensei” b’inzobere baturutse mu gihugu cy’u Buyapani ahatangirijwe uyu mukino umaze kugera mu bihugu bitari bike mu rwego rw’Isi.

Abarimu 6 b’inzobere barimo gutanga aya mahugurwa bayobowe na Kamino Masaru ufite Dan umunani, Dr. Nakamichi Koji (Dan ebyiri), Ogusu Koichi (Dan eshanu), Dr. Harano Kazuyoshi (Dan eshanu), Kamino Takahiro (Dan 6) na Haraguchi Shosuke (Dan 5).

Umwe  mu bitabiriye aya mahugurwa, Umurinzi Arnaud akaba amaze imyaka 25 akina Karate akaba anayigisha yatangaje ko aya mahugurwa asobanuye byinshi kuko iyo haje inzobere nk’izi hari byinshi bunguka ndetse bajyana no kwigisha ahandi hatari mu Rwanda kuko baba bari ku rwego rwiza.

Yakomeje avuga ko  izi nzobere hari byinshi zibigisha  bakagenda bakabisubiramo kugira ngo nizigaruka zizasange barabimenye zibongere ibindi.

Umurinzi avuga ko ubu bumenyi bahabwa bifuza kubuha abana bakiri bato kugira ngo bagere ku rwego rwiza  bityo mu minsi iri imbere bazabe bari ku rwego rwo gutwara imidali mu marushanwa mpuzamahanga.

Afungura aya mahugurwa, Rurangayire Guy Didier, Umuyobozi wa JKA Rwanda  akaba anigisha abandi batoza yashimiye aba barimu baturutse mu gihugu cy’u Buyapani ku bwitange bahorana n’uruhare bagira mu kuzamura umukino wa Karate mu Rwanda.

Rurangayire Guy Didier (iburyo)

Rurangayire asobanura ibizigirwa muri aya mahugurwa y’iminsi itanu agira ati: “Aya mahugurwa aribanda ku bumenyi rusange bwa Karate, iby’ibanze, tekinike, abitegura gukora ibizamini barimo gukosorwa, kugira ngo bazabashe gutsinda.

Yakomeje agira ati : “Aba barimu barimo kutwigisha uburyo bwo kwigisha Karate bugezweho bityo abitabiriye bazunguka byinshi bazamure urwego.”

Umwe mu batoza b’inzobere baturutse mu Buyapani, Dr. Harano Kazuyashi yatangaje impamvu baje gutanga aya mahugurwa ko ahanini ari ukugira ngo  batange iby’ibanze kuri uyu mukino wa Karate.

Dr. Harano Kazuyashi

Yasobanuye ko ubundi Karate yatangiriye mu Buyapani igenda ikwira  mu bice bitandukanye by’Isi gusa mu Rwanda bakunze gukina cyane Karate y’Abanyaburayi.

Dr. Harano yavuze ko ubundi bazaga gutanga amahugurwa nk’aya   buri mwaka  kugira ngo barebe niba ibyo bigishije bitaribagiranye  gusa ubu imyaka 3 ikaba yari ishize  bataza kubera COVID-19.

Avuga ko hari impinduka nziza zabaye kandi yizera ko bizakomeza Karate y’u Rwanda ikajya ku rwego rwiza.

Amahugurwa nk’aya yaherukaga muri 2019 ubwo yabaga ku nshuro ya 3 “Third JKA Rwanda Technical Seminar” akaba yatanzwe na  Kamino Masaru.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Rutembeza Alain Evariste

Byiza cyane! Abana burwanda bazagere ku rwego rw’isi muri uyu mukino! Turashimira abo batoza b’inzobere.

Nsengiyumva yves

Karate yubahwe cyane kuko nio mukino ufite akamaro mubuzuma bwange nabayikina

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42