Karate : Abanyamuryango ba ISKF basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abagize itsinda ry’abakinnyi ba Karate muri “Shotokan” babarizwa muri ISKF “International Shotokan Karate Federation” , taliki 16 Mata 2023 basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Iki gikorwa kitabiriwe n’abatoza ndetse n’abakinnyi bakuru bafite umukandara w’umukara bageraga kuri 40 bakaba bari baturutse mu makipe yose mu gihugu ari yo Kigali Karate Shotokan, Okapi Martial Arts Academy, Zen Karatedo, Kayonza Karatedo Club, Okinawa Te Karatedo, Sonchin Karatedo Club, Sosheikan Rwanda na Sinzi Karate Academy.
Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe amateka y’igihugu, uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.
Mu butumwa bwatambukijwe bwibanze ku ruhare rwa Siporo mu rugendo rw’isanamitima no kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri ari yo yaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Maître Sinzi Tharcisse yatangaje ko Siporo by’umwihariko imikino njyarugamba byafashije abantu kudaheranwa n’agahinda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuvugizi wa ISKF Rwanda Sensei Mbarushimana Eric yatangaje ko nk’abakarateka bagize ISKF Rwanda basanga kubaka umuryango mwiza bisaba kubakira ku mateka y’igihugu. Ati : “kugira ngo ISKF Rwanda itere imbere ni uko twubakira ku mateka y’igihugu cyacu akaba ari yo mpamvu twaje hano aho twasobanuriwe amateka y’igihugu mbere y’ubukoloni, igihe cy’ubukoloni, uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe n’uburyo yashyizwe mu bikorwa.”
Yakomeje avuga ko nk’abantu bakora siporo by’umwihariko bakina Karate na bo bakwiye gufata iya mbere mu kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’abayipfobya.






