Kamonyi: Ingorane z’abana bambutswa Nyabarongo na Polisi bajya kwiga
Abana biga ku Ishuri ry’Imyuga ryitwa Fr. RAMON KABUGA TSS riherereye ahazwi nko ku Musenyi ho mu Murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi, bongeye gutaha hitabajwe Polisi yabambukije uruzi rwa Nyabarongo kuko ari yo nzira rukumbi banyuramo.
Bamwe muri abo banyeshuri bagaragaje impungenge bafite ku buzima bwabo kuko uretse kuba barohama, uruzi rwa Nyabarongo runagaragaramo ingona bikanga ko zishobora kubateza impanuka.
Mu kiganiro bahaye Imvaho Nshya ubwo bambutswaga Nyabarongo na Polisi ikorera mu mazi yavuye mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko bafite impungenge kubera ingona zijya zigaragara hafi y’aho bambukira zishobora kuzubika ubwato zikabarya
Murekatete Valentine wiga muri iki kigo, avuga ko kwambuka muri Nyabarongo bibatera ubwoba mu gihe cyo kujya no kuva ku ishuri kuko imihanda mibi bakanyuzemo bajya ku ishuri itabakundira bagahitamo kunyura iy’amazi.
Yagize ati: “Namwe uko mubibona biratugoye cyane guca hano muri Nyabarongo kuko bidutera ubwoba, kandi iyi mihanda igana ku ishuri ryacu ikozwe yafasha mu kutworoherereza tukabona imodoka zihagera.”
Kamanzi Norbert na we wiga mu Ishuri rya Father Ramon Kabuga TSS, avuga ko bifuza gukorerwa umuhanda bakajya bataha neza badafite igishyika ko bashobora gukora impanuka mu mazi.
Yagize ati: “Nk’uku iyo tuje ku ishuri njyewe nturuka i Muhanga binsaba kuzenguruka nkaca i Kigali nkagaruka mu Ntara y’Amajyaruguru kugira ngo mbashe kugera hano ariko badufashije bakaduha umuhanda byatworohera ababyeyi bacu baba bafite impungenge z’uko twambutswa aya mazi kandi habamo ingona abahaturiye hari igihe baza gushukamiriza hano zakutse”.
Bamwe mu babyeyi barerera muri iryo shuri barasaba Leta kubafasha gukora imihanda bigaragara ko itorohereza abana babo bikaba bibasaba kwambuka Nyabarongo bagaca mu Karere ka Rulindo kugira ngo batahe mu miryango yabo.
Mukeshimana Claudine avuga ko bidakwiye kubona abana bambukira kuri iki gice kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga agasaba ko ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bukwiye kugira icyo bukora.
Yagize ati: “Ntabwo bikwiye kubona abana bacu bambukira mu bwato kuko harashyira ubuzima bwabo mu kaga. Twebwe nk’ababyeyi turasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ngo bugire icyo bukora kuko biratubabaje kandi biraduhangayikishije”.
Mutabazi Innocent we avuga ko umutekano w’abana bambutswa Nyabarongo baza kwiga uteje inkeke kubera ingona zikunze kuhagaragara.
Yavuze kandi ko hari n’abana bavunwa n’urugendo rwo kuva ku ishuri bagera kuri Nyabarongo, bikabasaba kongera gukora urundi rugendo bagana aho bafatira imodoka bikabasaba nibura iminota 40.
Umuyobozi w’Ishuri rya Father RamonKabuga TSS ,Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie, avuga ko nta bundi buryo bwo kuva ku ishuri hadakoreshejwe ubwato akemeza ko nubwo bakoresha iyi nzira bazi neza ko ishobora gushyira ubuzima bw’abana mu kaga.
Akomeza avuga ko basabye Akarere kubakorera umuhanda, akavuga ko bagitegereje igisubizo kirambye cyafasha aba banyeshuri kujya bajya ku ishuri batikandagira kandi badafite ubwoba bw’uko baribwa n’ingona zo muri Nyabarongo.
Yongeyeho ko iyo abana bagiye ku ishuri nibura buri mubyeyi ahamagara abaza niba yahageze cyangwa akamuherekeza akabanza kureba niuba yambutse umugezi wa Nyabarongo.
Ati: “Utabashije kumuherekeza ahamagara telefoni y’ikigo kugira ngo amenye niba yahageze kubera imihanda mibi itoroshya ubuhahirane, ariko turashimira Polisi yacu idahwema kudufasha kwambutsa aba bana baba bajya ku ishuri cyangwa batashye mu miryango yabo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere, avuga ko iki kibazo bakizi kandi barimo gushaka igisubizo kirambye kugira ngo ubuhahirane bworohe ku banyeshuri n’abaturiye kariya gace.
Yagize ati: “Turacyarimo gushaka igisubizo kirambye gusa ntabwo ubushobozi bwo gukora iriya mihanda ngo ifashe abatuye muri kiriya gice ngo hanaboneke imodoka zajya zijyanayo abantu muri kiriya gice ariko hari inkingi z’ibiraro n’amateme birimo gukorwa kugira ngo nihaboneka ubushobozi tuhakore neza horoshye ubuhahirane”.
Yavuze ko mu gihe hataraboneka igisubizo kirambye abana bakwiye kuba bakoresha uburyo buhari kuko inzira y’amazi ari yo ibabera iya bugufi ugereranyije n’indi y’ubutaka inyura mu muhanda mubi cyane.
Ishuri rya Father Ramon Kabuga TSS rikaba rifite amashami y’ubwubatsi, ikoranabuhanga ndetse n’Isomo ryo gutunganya amashusho.