Kamonyi: Impanuka ebyiri zahitanye abantu batandatu

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 30, 2023
  • Hashize amezi 2
Image

Mu Karere ka Kamonyi, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza rishyira iya 30 Ukuboza 2023 no mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatandatu, habaye impanuka ebyiri zahitanye abantu batandatu, abandi barakomereka.

Impanuka imwe yabereye mu Murenge wa Runda ku Ruyenzi, ubwo ikamyo ebyiri zavaga mu Ntara y’Amajyepfo ziri mu cyerekezo kimwe, iy’inyuma yagonze iyari iyiri imbere zita umuhanda zigonga indi modoka yarimo abantu barindwi, batanu bahita bahasiga ubuzima.

Undi wa gatandatu ni uwari umutandiboyi w’ikamyo yari yikoreye garaviye wahanutse hejuru aragwa ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko mu masaha y’ijoro mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Ruyenzi, imodoka eshatu zagonganye abantu batandatu bakahasiga ubuzima.

Yagize ati: “Ikamyo yari yikoreye garaviye yaturukaga mu bice bya Rutsiro ijya i Kigali yagonze ikamyo yavaga i Muhanga yari yikoreye imbaho iyihereye inyuma, bituma zita icyerekezo zigonga indi modoka yari irimo abantu barindwi yavaga i Kigali igana mu Majyepfo abantu batanu bahita bapfa”.

Indi mpanuka yabereye ku Kamonyi mu Kibuza yaturutse ku ikamyo yagonganye na Coater itwara abagenzi ya RFTC, hakomereka abantu barindwi inangiza na Caméra yo ku muhanda (Sophia).

Iyo kamyo ifite pulake yo muri Uganda yerekezaga mu Ntara y’Amajyepfo, yabuze feri ubwo yari igeze mu Kagari ka Nkingo, mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, igonga Coaster yari iyiri imbere abantu barindwi bakomereka mu buryo bukomeye.

Yagize ati “Ni byo habaye impanuka y’ikamyo yagonze Coaster yajyaga i Ngororero ivuye i Kigali, habayeho kubura feri irayigonga kuko yari iyiri inyuma biri mu cyerekezo kimwe ibura iko igenzura umuvuduko.”

Iyo ni yo kamyo yaguye ahitwa mu Kibuza

Yasabye abakoresha umuhanda by’umwihariko muri iyi minsi mikuru kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye, kwirinda gukoresha umuvuduko ukabije, kugenzura ibinyabiziga byabo, gusiga intera hagati y’ikinyabiziga n’ikindi no kwirinda kubisikanira aho bitemewe.

Mu Karere ka Kamonyi, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza rishyira iya 30 Ukuboza 2023 no mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatandatu, habaye impanuka ebyiri zahitanye abantu batandatu, abandi barakomereka.

Impanuka imwe yabereye mu Murenge wa Runda ku Ruyenzi, ubwo ikamyo ebyiri zavaga mu Ntara y’Amajyepfo ziri mu cyerekezo kimwe, iy’inyuma yagonze iyari iyiri imbere zita umuhanda zigonga indi modoka yarimo abantu barindwi, batanu bahita bahasiga ubuzima.

Undi wa gatandatu ni uwari umutandiboyi w’ikamyo yari yikoreye garaviye wahanutse hejuru aragwa ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko mu masaha y’ijoro mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Ruyenzi, imodoka eshatu zagonganye abantu batandatu bakahasiga ubuzima.

Yagize ati: “Ikamyo yari yikoreye garaviye yaturukaga mu bice bya Rutsiro ijya i Kigali yagonze ikamyo yavaga i Muhanga yari yikoreye imbaho iyihereye inyuma, bituma zita icyerekezo zigonga indi modoka yari irimo abantu barindwi yavaga i Kigali igana mu Majyepfo abantu batanu bahita bapfa”.

Indi mpanuka yabereye ku Kamonyi mu Kibuza yaturutse ku ikamyo yagonganye na Coater itwara abagenzi ya RFTC, hakomereka abantu barindwi inangiza na Caméra yo ku muhanda (Sophia).

Iyo kamyo ifite pulake yo muri Uganda yerekezaga mu Ntara y’Amajyepfo, yabuze feri ubwo yari igeze mu Kagari ka Nkingo, mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, igonga Coaster yari iyiri imbere abantu barindwi bakomereka mu buryo bukomeye.

Yagize ati “Ni byo habaye impanuka y’ikamyo yagonze Coaster yajyaga i Ngororero ivuye i Kigali, habaye kubura feri irayigonga kuko yari iyiri inyuma biri mu cyerekezo kimwe ibura iko igenzura umuvuduko.”

ACP Rutikanga yihanganishije Imiryango yababuriye ababo muri izo mpanuka.

Yasabye abakoresha umuhanda by’umwihariko muri iyi minsi mikuru kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye, kwirinda gukoresha umuvuduko ukabije, kugenzura ibinyabiziga byabo, gusiga intera hagati y’ikinyabiziga n’ikindi no kwirinda kubisikanira aho bitemewe.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 30, 2023
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE