Jeanette Kagame yitabiriye Siporo Rusange hizihizwa Umunsi w’Abagore

Jeanette Kagame yitabiriye Siporo Rusange hizihizwa Umunsi w’Abagore

Madamu Jeanette Kagame yifatanyije n’abagore ndetse n’abatuye mu Mujyi wa Kigali muri Siporo Rusange ngaruka kwezi, izwi nka ’Car Free Day’, yanahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore uba ku wa 8 Werurwe buri mwaka.

Uyu munsi mpuzamahanga wahawe insanganyamatsiko igira iti “Umugore ni uw’Agaciro”.

Abandi bayobozi bagaragaye muri iyi siporo rusange yabaye kuri iki Cyumweru, tariki 8 Werurwe 2026, barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire,m n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n’abandi.

Nk’uko bimaze kumenyerwa, buri nshuro ebyiri mu kwezi habaho siporo rusange mu Mujyi wa Kigali, igahuriza hamwe abawutuye mu turere dutatu tuwugize bagakorera hamwe siporo.

Abitabiriye iyi siporo bahuriye mu mihanda isanzwe ikoreshwa ndetse initabirwa n’ingeri zose kuva ku bato kugera ku bakuru.

Banaboneyeho umwanya wo kwipimisha indwara zitandura (NCDs) banahabwa  inama zabafasha kurushaho kwita ku buzima bwabo.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza.

Haba hagamijwe kandi gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye ziganjemo izitandura, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu mu gihe runaka.

Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi siporo imaze kuba umuco ugenda ukura, cyane kuko n’izindi ntara zigenda zitabira gukora iki gikorwa.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iyi gahunda ya ‘Car Free Day’ ari n’umwanya wo gukomeza kubungabunga ibidukikije n’ikirere muri rusange ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Madamu Jeanette Kagame yitabiriye Siporo rusange yahujwe no Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35