Itsinda rya 4 ry’abapolisi b’u Rwanda ryageze muri Santarafuria (Amafoto)

Itsinda rya 4 ry’abapolisi b’u Rwanda ryageze muri Santarafuria (Amafoto)

Ku wa Gatatu tariki ya 9 Ugushyingo, ahagana ku isaha ya saa mbiri nibwo itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda babiherewe amahugurwa rya gatatu (FPU-3) rigizwe n’abapolisi 180 ryahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ndege ya Rwandair ryerekeza mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafrique (MINUSCA).

Commissioner of Police (CP) Costa Habyara, uyobora ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya Iterabwoba, yifurije iri tsinda ryoherejwe ku nshuro ya mbere mu butumwa bwa MINUSCA rizakorera ahitwa Bangassou, muri Kilometero 727 uturutse mu murwa mukuru Bangui, kugerayo amahoro no kuzasohoza neza inshingano zibajyanye.

Iri tsinda rya RWAFPU-3 ni ryo ryoherejwe bwa mbere mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gace ka Bangassou aho bazaba bafite inshingano zitandukanye zirimo no kurinda abaturage b’abasivili.

Mu mpanuro bahawe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, ku wa Kabiri, DIGP Felix Namuhoranye yabasabye  kuzitwara neza mu kazi, bagahesha isura nziza igihugu kibatumye, baba intangarugero mu kazi bazaba bashinzwe.

Ribaye itsinda rya kane ryoherejwe muri Repubulika ya Centrafrique nyuma y’andi atatu yari asanzweyo agizwe n’abapolisi 460 bose hamwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35