Inzu mwahawe muziteho ni izanyu- Dr. Nyirahabimana

Inzu mwahawe muziteho ni izanyu- Dr. Nyirahabimana

Umunyamabanga  Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne yasabye imiryango 120  yashyikirijwe inzu nshya zo guturamo kuzitaho kuko ari izabo.

Ubu ni ubutumwa yatanze mu muhango wabaye kuri uyu wa  Gatandatu taliki ya 15 Nyakanga 2023 mu Mudugudu w’Akayange, mu Kagari ka Ndama, mu Murenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare, ubwo yagezaga kuri iyo miryango inzu nshya zo guturamo nyuma yo kwimurwa ahazakorerwa n’umushinga Gabiro Agribusiness Hub(GAH). 

Ati: “Abahawe izi nzu icyo musabwa ni ukubungabunga izi nyubako, izi nzu mwahawe, mwazihawe ngo muzituremo, muziteho ni izanyu, ikirahure nikimeneka mugisubizeho, ariko ntituzumve muvuga ngo muze murebe ya nzu yanyu,  oya ni iyacu namwe.”

Yakomeje ababwira ko izo nzu n’ibikorwa remezo bihubatse ari ibyerekana abayobozi beza bazirikana umuturage bakamuhoza ku isonga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne yasabye abahawe inzu kuzifata neza

Bamwe mu batujwe muri izo nzu bashimira ubuyobozi bubitaho cyane ko bamwe muri bo batangarije itangazamakuru ko batakekaga kuba baba mu nzu nziza nk’izo, bakabishimira  Perezida wa Repubulika ubatuje neza.

Umwe muri bo yagize ati: ”Kuba tugiye gutura muri izi nzu nziza zirimo amazi n’umuriro ni ikimenyetso ko ubuyobozi butwitayeho, nta kindi kinini twabasha kuvuga uretse gushimira Umukuru w’Igihugu we wabatumye ngo mudutuze heza gutya, ni ubwa mbere  njyewe na bagenzi banjye benshi tubaye ahantu heza nk’aha”.

Gutuza abantu ahantu heza ni igikorwa cyatangiye kandi kigikomeza kuko Akarere ka Nyagatare mu mezi abiri ashize katashye izindi nzu nk’izi 70 mu Mudugudu wa Shimwa Paul, mu mpera z’uku kwezi kandi bakazongera gutuza indi miryango 120 i Rwabiharamba nanone mu Mudugudu ugiye kuzura muri aka Kagari ka Ndama.

Yanditswe NYIRANEZA Judith

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42